Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Umuryango w'Iyamamazabutumwa Gatolika (Abapalotini) wabonye Umuyobozi mushya

Kuri yu wa 22 Mutarama 2026, Umuryango w’Iyamamazabutumwa Gatolika,Abapalotini, watangaje ko Padiri Jean Pierre NSABIMANA wari Padiri mukuru wa Paruwasi ya Gikondo muri Arkidiyosezi ya Kigali, yagizwe Umuyobozi Mukuru w'Intara yitiriwe Umuryango Mutagatifu igizwe n’u Rwanda, Repebulika iharanira Demokarasi ya Kongo n’u Bubiligi.

Umuryango w'Iyamamazabutumwa Gatolika (Abapalotini) wabonye Umuyobozi mushya
Umuryango w'Iyamamazabutumwa Gatolika (Abapalotini) wabonye Umuyobozi mushya

Padiri Jean Pierre wari Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Gikondo muri Arikidiyosezi ya Kigali, azatangira ubu butumwa tariki 29 Mutarama 2026, akazakorana n'Abajyanama bane ari bo: Padiri Alphonse Ndagijimana, SAC; Padiri Abraham Buhendwa Nyange, SAC; Padiri Ildéphonse Bizimungu, SAC na Padiri Simon Safari Burhungane, SAC.

Mu kiganiro Padiri Jean Pierre yagiranye na Kinyamateka, yavuze ko ubutumwa bushya yatorewe yabwakiranye ibyishimo ariko kandi n’igihunga kuko ari ubutumwa bukomeye.

Yagize ati"Inshingano nk’izi, iteka ryose umuntu abanza kuzakirana ubwoba n’igihunga kuko aba ari inshingano zikomeye. Ariko kandi, umuntu akanabyakirana ibyishimo, kuko bigaragaza ikizere abavandimwe ndetse n’umuryango muri rusange bangiriye."

Agaruka ku ngamba afite nyuma yo guhabwa ubu butumwa, Padiri Jean Pierre yavuze ko agiye gukomereza aho abandi bari bageze, mu kubaka Umuryango, Kiliziya n’Igihugu.

Padiri Jean Pierre Nsabimana avuka muri Diyosezi ya Nyundo, paruwasi ya Murunda. Yahawe ubusaseredoti tariki 12/05/2001. Mu butumwa yakoze yabaye: Padiri wungirije wa paruwasi ya Ruhango; yabaye umuyobozi w’Ingoro ya Yezu Nyirimpuhwe mu Ruhango; Yabaye kandi Umuyobozi wa Imprimerie et Editions Pallotti-Presse i KIGALI; Ubu akaba yari Padiri Mukuru wa paruwasi Gikondo, akaba n’umujyanama wa Mbere w'Umuyobozi w’Umuryango.

Padiri Jean Pierre NSABIMANA asimbuye Padiri Eugène Niyonzima wari umaze imyaka 9 ayobora umuryango w’abapalotini kuko yatangiye kuwuyobora mu mwaka wa 2017.

Umuryango w’Iyogezabutumwa Gatolika uzwi ku izina ry’Abapalotini, washinzwe na Mutagatifu Visenti Pallotti i Roma mu 1835. Ufite intego eshatu z’ingenzi ari zo : Gukangurira abantu bose ukwemera n’urukundo rwa Gikristu, Gufasha Kiliziya mu Iyogezabutumwa n’ibikorwa by’urukundo ndetse no Gukorana n’Abalayiki mu gutanga serivisi gikristu.

Padiri Eugene Niyonzima wari umuyobozi mukuru  w'umuryango w'abapalotini
Padiri Eugene Niyonzima wari umuyobozi mukuru w'umuryango w'abapalotini
Padiri Jean Pierre Nsabimana yatorewe kuyobora umuryango w'abapalotini Provincial mu ntara yitiriwe umuryango mutagatifu.
Padiri Jean Pierre Nsabimana yatorewe kuyobora umuryango w'abapalotini Provincial mu ntara yitiriwe umuryango mutagatifu.
Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose