Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Umushinga wo kubaka Katedarali nshya ya Kigali mu byagarutsweho mu rugendo Nyiricyubahiro Antoni Karidinali KAMBANDA yagiriye muri Polonye

Mu rugendo Nyiricyubahiro Antoni Karidinali Kambanda yagiriye mu gihugu cya Polonye kuva tariki 6-10 Nzeri, yabonanye na Arkiyepiskopi wa Arkidiyosezi ya Poznań Myr Stanisław Gądecki bagirana ibiganiro ku ngingo zitandukanye zirimo n’iyo kubaka Katedrali nshya ya Kigali.

Umushinga wo kubaka Katedarali nshya ya Kigali mu byagarutsweho mu rugendo  Nyiricyubahiro Antoni Karidinali KAMBANDA yagiriye muri Polonye
Umushinga wo kubaka Katedarali nshya ya Kigali mu byagarutsweho mu rugendo Nyiricyubahiro Antoni Karidinali KAMBANDA yagiriye muri Polonye

Nk’uko bitangazwa na Arkidiyosezi ya Kigali, Arkiyepiskopi wa Kigali Antoni Karidinali KAMBANDA, yagiriye uruzinduko rwa gitumwa mu gihugu cya Polonye kuva tariki ya 6 kugeza tariki ya 10 Nzeri 2022. Muri urwo ruzinduko, Arkiyepiskopi wa Kigali yasuye Arkiyepiskopi wa Arkidiyosezi ya Poznań Stanisław Gądecki, akaba n’umukuru w’inama y’abepiskopi Gatolika mu gihugu cya Polonye.

Mu biganiro Arkiyepiskopi wa Kigali yagiranye na Arkiyepiskopi wa Poznań bagarutse cyane ku buzima bwa Kiliziya muri iki gihe, ku bumwe n’ubwiyunge mu Rwanda. Ibiganiro byabo byanagarutse ku bamisiyoneri bakomoka mu gihugu cya Polonye bari mu butumwa muri Afurika, inama iheruka yahuje Papa n’Abakaridinali, amateka ya Kiliziya muri Arkidiyosezi ya Poznan, umushinga wo kuba Katedarali nshya ya Kigali ndetse na kiliziya nshya ya Poznan Polanka.

Umushinga wo kubaka kiliziya nshya ya Katedrali ya Kigali watangiye kuvugwa mu muhango wo kumwimika nka Arkiyepiskopi wa Kigali wabereye i Kigali ku wa 27 Mutarama 2019, asimbura kuri uwo mwanya Myr Tadeyo Ntihinyurwa, Arkiyepiskopi wa Kigali wari ugiye mu kiruhuko cy’izabukuru. Mu minsi yakurikiyeho, nibwo Arkidiyosezi ya Kigali yatangaje ko hatangiye inyigo yo kubaka iyi Katedrali nshya kandi izaba ari nini ugereranyije n’isanzwe; ikazubakwa ahahoze Gereza ya Nyarugenge(1930), hafi ya Gare iri rwagati mu mujyi wa Kigali (ahazwi nka Down Town).

Arkiyepiskopi wa Kigali yasuye kandi kiliziya ya Katedrali ya Gniezno, anabonana n’umuyobozi w’Iseminari nkuru ya Gniezno. Ikiganiro yagiranye n’umuyobozi w’iseminari cyagarutse ku ngingo zikurikira : umuhamagaro, isakramentu ry’ugushyingirwa, umuryango ndetse n’iyogezabutumwa muri rusange.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose