Umuyobozi wa Pueri Cantores ku isi Jean Henric aragera mu Rwanda kuri uyu wa Kane
Bwana Jean Henric, Umuyobozi w’Umuryango w’Abana b’Abaririmbyi-Federation international des Petits Chanteurs (FIPC) ku isi, aragera mu Rwanda kuri uyu wa Kane tariki 4 Kanama 2022, mu ruzinduko rw'icyumweru ruzamuhuza n'abagize uyu muryango na bamwe mu Bepiskopi bo mu Rwanda.
Mu kiganiro Kinyamateka yagiranye na Padiri Cyriaque SHUMBUSHO, umupadiri wa Diyosezi ya Kibungo akaba anahagarariye uyu muryango mu Rwanda, yayitangarije ko ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 4 Kanama 2022 aribwo Bwana Jean Henric agera ku kibuga cy’indege cya Kigali i Kanombe, akakirirwa n’abayobozi ba Pueri Cantores mu Rwanda .
Nyuma yo kwakirwa i Kigali, ku wa Gatanu tariki 5 Kanama 2022 azerekeza mu Gihugu cy’u Burundi aho azitabira Ihuriro ry’Abana b’Abaririmbyi muri iki gihugu, azagaruke i Kigali tariki 8 Kanama 2022.
Bwana Jean Henric azitabira Ihuririro ry’Abana b’Abaririmbyi (Pueri Cantores )mu Rwanda rizabera i Kabgayi ku wa Kabiri tariki 9 Kanama 2022, agirane ibiganiro n’Abepiskopi bo mu Rwanda barimo Myr Filipo Rukamba, Umwepiskopi wa Butare akaba na Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda na Myr Smaragde Mbonyintege, Umwepiskopi wa Kabgayi. Ari kumwe n’abakuru b’uyu muryango mu Rwanda, azasura inzu ndangamurage (Museum) ya Diyosezi ya Kabgayi. Ku gicamunsi, azagaruka i Kigali, aho azatanga ikiganiro ku Televiziyo ya Pacis TV mu masaha y’umugoroba.
Ku wa gatatu tariki 10 Kanama 2022 mu gitondo, Jean Henric azagirana ibiganiro na Nyiricyubahiro Antoni Karidinali Kambanda, Arkiyepiskopi wa Kigali. Saa yine asure Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Kigali ku Gisozi. Ku gicamunsi azatembera ibice bitandukanye by’umujyi wa Kigali, naho saa kumi n’ebyiri z’umugoroba yitabire Igitambo cya Misa izasomwa na Karidinali Kambanda muri Centre St Paul. Nyuma ya Misa azaganira n’abakuriye muri uyu muryango, bamusangize aho ugeze mu Rwanda.
Ku wa Kane tariki 11 Kanama 2022 mu gitondo,Jean Henric azasura Pueri cantores yo muri Diyosezi Ruhengeri aho azahura na bamwe mu babyeyi b’abana baba muri uyu muryango, bamuhe ubuhamya kubyo uyu muryango ubafasha mu mikurire yabo. Akazakirwa na Musenyeri Visenti Harolimana Umwepiskopi wa Ruhengeri.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu munsi , Jean Henric azerekeza mu gihugu cya R D Congo aho azitabira na none Ihuriro ry’Abana b’Abaririmbyi(Pueri Cantores) rizabera mu mujyi wa Goma, akazagaruka i Kigali tariki 15 Kanama 2022 ari nabwo azasoza uru ruzinduko.

Umuryango w’Abana b’Abaririmbyi (Pueri Cantores) ni umwe mu miryango ya Agisiyo Gatolika yibonwamo n’abana; washingiwe mu Bufaransa mu 1907, ugera mu Rwanda mu 1957, wemerwa n’Inama y’Abepiskopi. Ufite Ihuriro rihuza ababa muri uyu muryango ku isi ariryo Federation International des Pueri Cantores (FIPC), uyu munsi riyobowe na Jean Henric. Mu mategeko y’uyu muryango bikaba biteganyijwe ko uyoborwa n’Umulayiki, akungirizwa n’Uwihayimana. Umurinzi w’uyu muryango ni Mutagatifu Dominiko Saviyo.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.