Umwihariko w’Ubukristu Gatolika mu gihugu cya Mongolia kigiye kwakira ku ncuro ya mbere Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi
Kuri uyu wa Kane tariki 31 Kanama 2023, nibwo Nyirubutungane Papa Fransisiko agirira uruzinduko rwa gishumba rwa 43 mu gihugu cya Mongolia, ho ku mugabane wa Aziya, gifite abakristu gatolika 1500; akazarusoza tariki 4 Nzeri 2023.
Mu kiganiro n’itangazamakuru ku wa kabiri tariki 29 Kanama 2023, Matteo Bruni Umuyobozi w’ibiro bishinzwe itumanaho i Vatikani yatangaje ko iki ari igihugu cya 61 Papa Fransisiko agiye kugiriramo uruzinduko; muri iyi gahunda akazagirana ibiganiro n’abantu bo mu ngeri zitandukanye barimo abayobozi mu nzego z’ubutegetsi bw’iki gihugu, iza sosiyete ndetse n’abakristu gatolika .
Nk’uko Matteo Bruno abigarukaho, intego nyamukuru y’uru ruzinduko ni ukuganira n’abakristu gatolika bo muri iki gihugu; Papa Fransisiko akaba agamije kubakomeza ko kubashyigikira, akabereka ko n’ubwo ari bake, ari bake beza kandi bafitiye umuryango w’Imana akamaro.Rukaba n’urugendo rwo gukuza umubano n’imikoranire hagati ya Kiliziya Gatolika n’ibihugu byo ku mugabane w’Aziya.
Nyuma y’Igitambo cya Misa azasomera abakristu bo muri iki gihugu ku cyumweru tariki 3 Nzeri 2023, Papa Fransisiko azagirana ibiganiro n’abahagarariye amadini anyuranye bo muri iki gihugu ariyo: Shamanism,Shintoism, Buddhism, Islam, Judaism, Hinduism n’andi.
Kiliziya gatolika yageze mu gihugu cya Mongolia ahayinga mu kinyejana cya 13, ubwo Papa Innocent IV yoherezagayo umuryango wa mbere w’abafureri b’abafransisikani mu 1245 mu mujyi wa Karakorum wari utuwe cyane n’abanesitoriya, ukanakorerwamo ibikorwa by’iyobokamana ku bantu bo mu madini anyuranye. Gusa nyuma y’igihe gito ubukristu bucika intege bitewe n’imikorere ya Gikomunisite ikoreshwa muri iki gihugu, nk’igihugu gituranyi cy’u Bushinwa.
Mu mwaka w’1992, ubukristu bwongeye gusa n’ubuzamuka biturutse ku butumwa bwakozwe n’abamisiyoneri biyemeje kujya kwamamaza ivanjili muri iki gihugu; Umwe mu bamisiyoneri bongeye kuhakongeza urumuri rw’ubukristu, wo mu muryango wa “The Missionaries of the Consolata”, akaba aherutse gushyirwa mu rwego rw’abakaridinali, Karidinali Giorgio Marengo, anahabwa ubutumwa bwo kuba intumwa ya Papa muri iki gihugu.
Kuva icyo gihe, Kiliziya Gatolika muri iki gihugu yatangiye imirimo y’iyogezabutumwa; ni nabwo Papa Yohani Pawulo II yahohereje Wenceslao Padilla Umumisiyoneri mu muryango wa “Filipino CICM Missionary” waje kwitaba Imana mu 2018.
Mu 1995, muri iki gihugu habarurwaga abakristu gatolika 14, ibarura ryakozwe mu 2023 rikaba ryaragaragaje ko ubu muri iki gihugu habarurwa abakristu gatolika 1.500, basengera mu maparuwasi 8 na shapeli imwe; mu gihugu gituwe n’abaturage miliyoni 3.5. Kuba abaturage 40 ku ijana by’abagituye batemera Imana(Atheists), ni imwe mu mbogamizi ikibangamiye abakristu bo muri Mongolia, ndetse rimwe na rimwe bamwe bakahasiga ubuzima
Kiliziya Gatolika mu gihugu cya Mongolia ifite umwepiskopi 1, abapadiri 25 barimo ba kavukire 2, abaseminari 6, ababikira 30, abafureri 5 n’abakateshiste 35. Papa Fransisiko abaye Umushumba wa mbere wa Kiliziya Gatolika usuye iki gihugu, gifite umubare muto w’abakristu gatolika bagera ku 1500 gusa.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.