Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Umwuzukuru wa Gafuku mu bakristu 50 bizihije yubile ya Batisimu i Zaza mu birori bya Yubile ya Batisimu mu Rwanda

Mu birori byo guhimbaza yubile y'isakramentu rya Batisimu y'imyaka 125, byabereye i Zaza kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 06 Nyakanga 2024, abakristu 50 bo muri Paruwasi zitandukanye bizihije yubile ya Batisimu y'imyaka 75, 50 na 25.

Umwuzukuru wa Gafuku mu bakristu 50 bizihije yubile ya Batisimu i Zaza mu birori bya Yubile ya Batisimu mu Rwanda
Umwuzukuru wa Gafuku mu bakristu 50 bizihije yubile ya Batisimu i Zaza mu birori bya Yubile ya Batisimu mu Rwanda

Diyosezi ya Kibungo yatoranyijwe guhimbarizwamo Isakaramentu rya Batisimu i Zaza, kuko ari ho umukristu wa mbere mu Rwanda Elizabeti Nyirambeba yabatirijwe.

Bamwe mu bakristu baganiriye n'umunyamakuru wa Kinyamateka bagaragaje ko bishimira kuba abakristu kuko byabarinze kwandavura no guhemuka. Bavuga kandi ko byabafashije kurumbuka imbuto nziza no kugera ku iterambere.

Kampire Theresie wizihije imyaka 75 yavuze ko ari umwana wa Kiliziya kuko yayibatirijwemo kuva akivuka kugera ubu akaba akishimiye kuyibamo.

Yemeza ko kuba umukristu byamufashije kwihangana ntajye mu ngeso mbi, cyane cyane kuva aho umugabo we, witabiye Imana mu 1990 akamusigira abana batandatu.

Ati: "Kuba mu Mana ni byiza kuko byandinze gutandukira isezerano nagiranye n'umugabo wanjye kandi bimfasha guha abana uburere n'ikinyabupfura bikwiriye. Ubu nabo ni abakristu bose kandi bakora imirimo iteza imbere Kiliziya."

Mukandahigwa Alphonsine wizihije yubile y'imyaka 50 ari umukristu i Zaza muri Diyosezi ya Kibungo akaba ari umwuzukuru wa Padiri Balthazar Gafuku wabaye umupadiri wa mbere mu Rwanda mu 1917 yavuze ko kuba umukristu byamufashije kurera abana neza no kwigisha abandi bakristu kujya mu miryango remezo n'amakorali.

Ntimugura Dominique, wo muri Arikidiyosezi ya Kigali akaba yizihije yubile y'imyaka 50, yatangaje ko yishimira ko ari umukristu kuva ari muto kugeza uyu munsi. Yavuze ko kuba umukristu byamurinze kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ubwo abandi babaga batoteza Abatutsi, bakabatwikira ndetse bakabica.

Yagize ati"Njye nabashije kwitwararika kuko sinatandukiriye inyigisho nigishijwe zo kubana neza n'abandi no kubaha amategeko y'Imana."

Mukambarushimana Theodosie wizihije yubile y'imyaka 50, yavuze ko kubatizwa byamufashije kwegera Imana ndetse amenya uko akwiye kwitwara mu bandi bakristu cyane cyane abo badahuje ukwemera.

Nyiricyubahiro Cardinal Antoine Kambanda yavuze ko Batisimu ari impano ikomeye y'Imana. Avuga ko kwizihiza iyi yubile ari umwanya mwiza wo Kuzirikana agaciro gakomeye ka Batisimu.

Nyiricyubahiro Karidinali yashimiye Imana ko kuva Ivanjili yagera mu Rwanda yakiriwe neza.

Yagize ati: "Muri 2013 ubwo duheruka hano, abakristu baduhaga ubuhamya ko bamaraga iminsi ibiri mu nzira baje guhabwa Batisimu bagacumbika. Wasangaga ababacumbikiye barafatanyaga kwizihiza ibirori ndetse bakabakorera umunsi mukuru, ku buryo bageraga iwabo bayizihiza ku nshuro nk'iya kane kubera agaciro gakomeye. Batisimu iduha kuba abana b'Imana, ikaduha amizero yo kubaho ubuzima burusha imbaraga urupfu."

Mu birori bya Yubile ya Batisimu abakristu 7 bizihije yubile y'imyaka 75; 33 bizihiza yubile y'imyaka 50 naho 10 bizihiza yubile y'imyaka 25.

Abizihije yubile
Abizihije yubile
Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose