Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Myr Jean Marie Vianney Twagirayezu yakiriye amaserano y'Ababikira barindwi bo mu muryango w'Abavizitasiyo

Kuri uyu wa gatandatu, tariki ya 6 Mutarama 2024, muri Katedarali ya Kibungo, Myr Jean Marie Vianney Twagirayezu yakiriye amasezerano ya mbere n'aya burundu y'Ababikira barindwi b'Abavizitasiyo.

Myr Jean Marie Vianney Twagirayezu yakiriye amaserano y'Ababikira barindwi bo mu muryango w'Abavizitasiyo
Myr Jean Marie Vianney Twagirayezu yakiriye amaserano y'Ababikira barindwi bo mu muryango w'Abavizitasiyo

Ababikira batanu bakoze amasezerano ya mbere muri uyu muryango ni Mama Drocelle NYIRATEBUKA, Mama Jeanette UWAMARIYA, Mama Aline TUYISENGE, Mama Aline NYINAWUMUNTU na Mama Anitha UMUMARARUNGU naho abakoze aya burundu ni Mama Immaculée MUSHIMIYIMANA na Mama Céline UMUHIRE.

Mu butumwa yabagejejeho, Myr Twagirayezu Jean Marie Vianney, Umwepiskopi wa Kibungo yashimiye umuryango w'Abavizitasiyo wabakiriye ndetse n'Abasaseridoti babafashije bakabakundisha kwiha Imana.

Yashimiye kandi imiryango baturukamo yabemereye kwitangira ubutumwa bw'uyu muryango bwo kurera, ubuvuzi no kuba abahamya b'urukundo rw'Imana mu bikorwa bitandukanye byo kwita ku bababaye.

Mama Godelive Vumilia, Umukuru w'umuryango mu Rwanda, mu ijambo rye yashimye Imana yashoboje Abakoze amasezerano na Diyosezi ya Kibungo yakomeje kubaba hafi.

Yakomeje yibutsa Abakoze amasezerano ko babikijwe ibanga ry'umukiro w'Imana. Yabasabye kuzahora bayisingiza, bagaharanira kwimakaza ingoma yayo, kunga ubumwe n'Imana bakazakira abo izabahuza nabo bose, ndetse bakazarangwa n'ubushishozi aho bari hose kugira ngo amasezerano bagiriye Nyagasani azabafashe kuyubahiriza bamamaza inkuru nziza mu bwiyoroshye no mu rukundo.

Mama Celine UMUHIRE waruhagarariye abakoze amasezerano yashimiye Imana yabarinze ikabatoranya ku buntu bwayo, anashimira Kiliziya ibatagatifurisha amasakaramentu yayo ndetse uyu munsi ikaba yakiriye amasezerano yabo.

Mama Celine UMUHIRE yashimiye kandi ababyeyi bababyaye bakabakundisha gusenga, gukunda Imana n'abantu, bakanabatoza kubaha no kumvira ari byo byatumye bayoboka inzira yo kwiyegurira Imana.

Umuryango w'Ababikira bisunze Bikira Mariya ajya gusura Elizabeti Mutagatifu (Soeurs de Notre Dame de la Visitation), bazwi ku izina ry'Abavizitasiyo, wageze muri Diyosezi ya Kibungo ari naho ufite icyicaro kuwa 1 Ukwakira 1967. Kugera ubu mu Rwanda, uyu muryango ukaba ufite ababikira 51 basezeranye ubariyemo na batanu basezeranye none.

Umuryango w'Abavizitasiyo umaze kugira ababikira 51
Umuryango w'Abavizitasiyo umaze kugira ababikira 51
Mama Celine Umuhire, umwe muri babiri bakoze Amasezerano ya Burundu ari nawe wavuze mu izina ry'abakoze amasezerano
Mama Celine Umuhire, umwe muri babiri bakoze Amasezerano ya Burundu ari nawe wavuze mu izina ry'abakoze amasezerano
Ababikira babiri bakoze amasezerano ya Burundu
Ababikira babiri bakoze amasezerano ya Burundu
Mama Vumilia Godelive, Umukuru w'Umuryango w'Abavizitasiyo mu Rwanda
Mama Vumilia Godelive, Umukuru w'Umuryango w'Abavizitasiyo mu Rwanda
Myr Jean Marie Vianney Twagirayezu, Umwepiskopi wa Kibungo ni we wayoboye umuhango
Myr Jean Marie Vianney Twagirayezu, Umwepiskopi wa Kibungo ni we wayoboye umuhango
Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose