Diyosezi ya Kibungo yasoje icyumweru cyahariwe uburezi Gatolika
Gusoza Icyumweru cy'uburezi Gatolika ku rwego rwa Diyosezi gatolika ya Kibungo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 01 Kamena 2024, byabereye muri paruwasi ya Bare iherereye mu murenge wa Mutenderi mu karere ka Ngoma.
Myr Jean Marie Vianney Twagirayezu,Umwepiskopi wa Kibungo wari umushyitsi mukuru, mu nyigisho ye yavuze ko Icyumweru cy'Uburezi Gatolika ari umwanya Kiliziya Gatolika izirikana uburezi buhamye itanga muri Diyosezi ya Kibungo ndetse no hirya no hino mu gihugu.
Myr Jean Marie Vianney Twagirayezu yashimye uruhare abarimu n'ababyeyi bagira mu kubumbatira uburezi bwuje ireme kandi buhamye, asaba ababyeyi n'abarimu kuzuzanya bagashyira hamwe bagafasha abana mu myigire n'imikoro bahabwa kugira ngo barusheho kubona umusaruro mwiza.
Yagize ati: "Ababyeyi mufite inshingano zo gukurikirana umwana uri ku ishuri mukamenya niba yarabashije kugerayo, mukamenya niba yarakiriwe neza kandi amenyera. Muukwiye kwitabira inama zo ku mashuri murereramo kandi mukamenyana n'abarimu babarera abana. Mukunde abarimu, mube inshuti, mubasure."
Yibukije abana ko Kiliziya, abarimu, ababyeyi n'igihugu babakunda bityo ko bakwiye kubyaza umusaruro amahirwe yo kwiga n'inama bahabwa bakazaba abantu b'ingirakamaro.
Sibomana Eric wavuze mu izina ry'abarimu n'ababyeyi, yavuze ko Kiliziya Gatolika itahwemye gutanga uburezi n'uburere mu kubaka ibyumba by'amashuri, mu gutegura abarezi no gutegura inyoborabarezi mu gutanga imfashanyigisho.
Umuyobozi w'Agateganyo w'Umurenge wa Mutenderi, Niyonzima Viateur wari uhagarariye umuyobozi w'Akarere ka Ngoma, yashimye uruhare Kiliziya Gatorika igira mu gufasha abana gutsinda neza babikesha kuba abarezi bigisha mu mashuri gatolika babitaho muri byose.
Rutagengwa Germain, Umunyeshuri uhagarariye abandi wiga mu Rwunge rw'Amashuri rwa Bare yavuze ko nk'abanyeshuri biga mu bigo by'amashuri bya Kiliziya Gatolika bishimira kuba barererwa na Kiliziya, bigatuma biga neza kandi bagatsinda amasomo biga.
Mgr Oreste Incimatata, ushinzwe uburezi Gatolika n’amashuri ya Kiliziya Gatolika muri Diyosezi ya Kibungo yavuze ko Kiliziya Gatolika izirikana uburezi icyo ari cyo kandi ikabukora yifuza gutanga urugero rukwiye rw'uburezi bufite ireme.
Myr Oreste yakomeje avuga ko ubu burezi Kiliziya itanga ari uburezi buha umuntu ubumenyi kandi bukamurera mu mpande zose akaba umuntu wuzuye, akarushaho kwimenya no kwagura ubushobozi yifitemo, akamenya kubana n'abandi ndetse no kubaha ibidukikije abikesha umubano afitanye n'Imana.
Agaruka ku byakozwe muri uyu mwaka wari ufite insanganyamatsiko yo kwita ku isuku, Myr Oreste yavuze ko mu cyumweru cy'uburezi Gatolika, Komisiyo ishinzwe uburezi yibanze ku bikorwa bigamije gufasha abana n'abarezi kugira isuku y'umubiri n'iy'umutima.
Mu mwaka w'amashuri wa 2023/2024, mu mashuri ya Kiliziya Gatorika muri Diyosezi ya Kibungo harimo abanyeshuri 139,804 barimo abahungu 63,758 n'abakobwa 71,046. Mu cyiciro cy'amashuri y'incuke harimo abana 15,452; mu mashuri abanza 92,284 mu yisumbuye 32,068. Abarimu bigisha mu mashuri ya Kiliziya Gatorika ari muri Diyosezi ya Kibungo ni 3,916 aho abagabo ari 1,967 n'abagore 1,949.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.