Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Seminari Nto ya Zaza irashimira Imana kuri uyu munsi wa Mutagatifu Kizito yaragijwe

Kuri uyu wa 9 Kamena 2024, Seminari Nto ya Zaza iherereye muri Paruwasi ya Zaza, muri Diyosezi ya Kibungo, yahimbaje umunsi wa Mutagatifu Kizito, wahowe Imana akaba ari na we waragijwe iyi Seminari.

Seminari Nto ya Zaza irashimira Imana kuri uyu munsi wa Mutagatifu Kizito yaragijwe
Seminari Nto ya Zaza irashimira Imana kuri uyu munsi wa Mutagatifu Kizito yaragijwe

Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kibungo, Myr Jean Marie Vianney Twagirayezu wari umushyitsi mukuru,mu nyigisho ye, yavuze ko Mutagatifu Kizito na bagenzi be bagaragaje ubutwari ntibashyigikira ikinyoma ahubwo baharaniye ukuri.

Umuyobozi Wa Seminari Nto ya Zaza, Padiri Kayitani Gaetan yashimye uruhare rwa Diyosezi mu kubaba hafi no kubafasha mu bikorwa bitandukanye. Yashimye kandi ababyeyi bafatanya n'ikigo kurera abana baharanira guteza imbere Kiliziya n'igihugu.

Myr Jean Marie Vianney yasabye ababyeyi n'abarezi kwita ku baseminari kugira ngo bazavemo abapadiri mbere na mbere, nibidakunda bazavemo abazagirira akamaro igihugu na Kiliziya.

Ati "Bavamo abapadiri, abayobozi b'igihugu ndetse n'abitangira igihugu n'imiryango yabo. Byaba byiza rero babaye aba Kiliziya bakayikorera, ariko na bo bidashobotse ngo babe abapadiri bagomba kugendera ku bumenyi no kuzuza inshingano neza aho bari hose."

Umuyobozi w'Akarere ka Ngoma, Niyonagira Natalie,wifatanyije na Seminari muri ibi birori yashimiye uruhare Kiliziya Gatolika igira mu guteza imbere uburezi no guha abanyeshuri uburere bwuje ubumenyi n'uburezi bufite ireme mu bana b'abanyarwanda.

Umuyobozi wa Seminari kandi yahaye ikaze, abarezwe n'iyi Seminari. Avuga ko Indangagaciro Seminari iha abo irera ari zo zituma abayirerewemo bayihesha ishema.

Perezida wa Komite y'ababyeyi Jean Damascene Kanamugire, yavuze ko bishimira kurerera mu ishuri ritanga indangagaciro nziza kandi rirrra Abasaseridoti b'ejo hazaza. Yasabye abanyeshuri gufatira urugero kuri Mutagatifu Kizito.

Mutagatifu Kizito wizihizwa, ni umwe mu bahowe Imana 22 b'i Bugande. Akaba yarishwe akiri muto kuko yari afite imyaka 14 gusa.

Muri uyu mwaka w'amashuri wa 2023/2024 muri Seminari Nto ya Zaza habarizwa abaseminari 372.

Myr Jean Marie Vianney Twagirayezu yitabiriye ibirori bya Seminari Nto ya Zaza
Myr Jean Marie Vianney Twagirayezu yitabiriye ibirori bya Seminari Nto ya Zaza
Padiri Gaetan Umuyobozi wa Seminari ya Zaza
Padiri Gaetan Umuyobozi wa Seminari ya Zaza
Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose