Urubyiruko rugera ku 1500 rwa Diyosezi ya Kibungo ruteraniye i Rwamagana muri Forumu ya 20
Kuva tariki ya 27 kugeza 29 Ukuboza 2023, muri Paruwasi Umwamikazi W'imitsindo Rwamagana harimo kubera ihuriro rya 20 ry'urubyiruko Gatolika rwa Diyosezi ya Kibungo.
Iri huriro ryafunguwe ku mugaragaro na Myr Jean Marie Vianney Twagirayezu rifite insanganyamatsiko igira iti, "Nimwishimire amizero mufite", rikaba rizama iminsi itatu.
Urubyiruko rugera ku 1,500 ruturutse muri Paruwasi zigize Diyosezi ya Kibungo ni rwo rwitabiriye iri huriro. Uru rubyiruko kandi rwaherekejwe n'abapadiri bashinzwe ikenurabushyo ry'urubyiruko ndetse n'abihayimana.
Umunyamabanga wa Komisiyo ishinzwe Iyogezabutumwa ry'urubyiruko mu nama yAbepisikopi Gatolika mu Rwanda, Alexis Ndagijimana, mu butumwa yagejeje ku bitabiriye iri huriro yasobanuye impamvu yateye Kiliziya gushyiraho iri huriro.
Mbere y'Igitambo cya Misa gifungura ku mugaragaro iri huriro habayeho umuhango wo guhererekanya umusaraba hagati ya Paruwasi ya Kibungo na Paruwasi ya Rwamagana yakiriye iri huriro.
Yagize ati "Guhuza urubyiruko ni uburyo bwo gushyira mu bikorwa Ijambo rya Nyagasani rivuga ko aho babiri cyangwa batatu bateraniye mu izina rye aba ari hagati yabo. Twashyizeho iri huriro kugira ngo tubafashe kubana na Nyagasani ariko kandi tunabafashe no kubana hagati
yanyu. Tubafashe kwigishwa no kwisanzura, kwidagadura no kubonera ibyishimo muri Nyagasani."
Yakomeje agira ati "Iyi forumu ifite intego yo guhumuriza urubyiruko nyuma y'ibibazo bitandukanye, ingaruka za Covid-19, ibibazo by'ubukene bigaragara mu rubyiruko, ubushomeri n'ibindi. Forumu ibafasha kudaheranwa na byo ni ukubafasha kufaheranwa nabyo ahubwo mukarangamira Nyagasani kugira ngo mumukeshe amizero, ihumure, amahoro n'ibyishimo."
Myr Jean Marie Vianney Twagirayezu, Umwepiskopi wa Kibungo, yibukije urubyiruko ko Forumu idakwiriye kuba nk'umunsi ngarukamwaka, urubyiruko ruhura rukabyina, rugasenga, rugaseka maze bikagarukiraho. Ati "Ntabwo Forumu nk'iyi, idusigira kubyina no gutaraka gusa. Ntabwo idusigira gusabana hagati yacu no gufata amapoze n'amapositeri mu mafoto. Ahubwo tujye tugira tuti, inama bangiriye muri Forumu naba narazishyize mu bikorwa?"
Umuyobozi w'akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab witabiriye igikorwa cyo gutangiza iyi Forumu yasabye urubyiruko kwakira neza inyigisho bahabwa na Kiliziya kugira ngo bazavemo abantu buzuye.
Kuri gahunda y'iri huriro biteganyijwe ko urubyiruko ruzahabwa inyigisho zitandukanye, rukagira umwanya wo gusenga no kwidagadura mu mikino itandukanye mu rwego rwo kurishaho kumenyana.
Biteganyijwe ihuriro rizasoza tariki ya 29 Ukubuza 2023.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.