Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Urubyiruko gatolika rugera ku 4000 rutegerejwe i Kigali muri Forumu

Kuri uyu wa gatatu tariki 23 Kanama 2023 urubyiruko rw’abasore n’inkumi rugera ku bihumbi bine ruratangira gusesekara mu Mujyi wa Kigali, ahagiye kubera Ihuriro rya 20 ry’Urubyiruko Gatolika ku rwego rw’igihugu itegurwa na Komisiyo ishinzwe ikenurabushyo ry’urubyiruko mu Nama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda.

Urubyiruko gatolika rugera  ku 4000 rutegerejwe i Kigali muri Forumu
Urubyiruko gatolika rugera ku 4000 rutegerejwe i Kigali muri Forumu

Imibare y’agateganyo ya Komisiyo ishinzwe ikenurabushyo ry’urubyiruko iragaragaza ko iyi Forumu ibaye ku nshuro ya 20 izitabirwa n’abagera ku bihumbi bine bazaturuka mu madiyosezi 9 yo mu Rwanda, ndetse hakaba n’abandi bazaturuka mu bihugu bituranye n’u Rwanda birimo igihugu cya Uganda.

Ku ngengabihe y’iri huriro, biteganyijwe ko urubyiruko ruzagera kuri Paruwasi Regina Pacis Remera rizaberamo ku gicamunsi cyo ku wa gatatu tariki 23 Kanama 2023, bagahabwa gahunda y’ibizakorwa ndetse bakanahura n’imiryango izabacumbikira muri iyi minsi 4 bagiye kumara muri iri huriro.

Iri huriro rizafungurwa ku mugaragaro ku wa kane tariki 24 Kanama 2023, ribanzirizwe n’igikorwa cyo guhererekanya umusaraba wa Forumu hagati ya Diyosezi ya Kabgayi yari iwufite na Arkidiyosezi ya Kigali izawakira, ikawuzengurutsa mu maparuwasi yose ayigize mu gihe cy’umwaka. Bikaba biteganyijwe ko gahunda z’uyu munsi zizitabirwa na bamwe mu bepiskopi, abayobozi mu nzego zishinzwe urubyiruko ku rwego rw’igihugu n’abapadiri bazaba baruherekeje.

Ku wa gatanu tariki 25 Kanama 2023 hateganyijwe kumva ubuhamya bw’abagiye mu ihuriro mpuzamahanga ry’urubyiruko ku rwego rw’isi JMJ riherutse kubera mu gihugu cya Portugali, hanatangwe inyigisho mu matsinda zizagaruka ku nsanganyamatsiko zitandukanye.

Ku wa gatandatu tariki 26 Kanama 2023,Nyuma ya Misa yo mu gitondo hateganyijwe igikorwa cy’umuganda urubyiruko ruzakorera hirya no hino mu maparuwasi rucumbitsemo yo mu mujyi wa Kigali, habeho gutembera, imikino, n’isengesho ryo gusabira urubyiruko kU rwego rwa buri paruwasi yakiriye urubyiruko.

Iri huriro rizasozwa ku cyumweru tariki 27 Kanama 2023 kuri Paruwasi Regina Pacis Remera, aho gahunda y’uyu munsi izabimburirwa n’inyigisho, gutura igitambo cya Misa n’ubutumwa butandukanye buzatangwa n’abayobozi mu nzego za Kiliziya Gatolika n’iza Leta. Rikazasozwa ku isaha ya saa munani.

Muri iri huriro urubyiruko ruzahabwa ibiganiro n'inyigisho zitandukanye aho ku wa kane kuwa 24 Kanama 2023, inyigisho izaba ifite insanganyamatsiko igira iti "Iyo minsi Mariya yarahagarutse agenda yihuta", izatangwa na Padiri Fabien Hagenimana. Kuwa 25 hazatangwa inyigisho ifite umutwe ugira uti "Nimuhumure isi narayitsinze", ikazaba igamije guhumuriza urubyiruko no kurugarurira icyizere, ikazatangwa na Sr Immaculée Uwamariya.

Kuwa 25 Kanama, inyigisho izaba igira iti "Urubyiruko imbere y'indangagaciro na Kirazira", izaba igamije Kwibutsa urubyiruko indangagaciro na kirazira z'umuco nyarwanda no kwereka urubyiruko amahirwe rudakwiye gupfusha ubusa. Kuwa 27 inyigisho izaba igira iti "Kiliziya, Umuryango nUmubyeyi Gufasha urubyiruko gusobanukirwa na Kiliziya, amahame, intego n'uko idufasha kwitagatifuza.”

Biteganyijwe ko amaparuwasi ya Remera, Gikondo, kacyiru/Kagugu, Kicukiro, Kimihurura, Nyamirambo, Ndera, Cyahafi, Kanombe, Gahanda, Sainte Famille, Kabuga,Masaka, Saint Michel na Kabuye ari yo azacumbikira urubyiruko.

Abo mu madiyosezi bazacumbikirwa mu paruwasi ku buryo bukurikira: Paruwasi ya Remera izakira urubyiruko rwa Diyosezi ya Nyundo, Gikondo yakire urwa Butare, Kacyiru/Kagugu yakire urwa Ruhengeri Kicukiro yakire urwa Kabgayi, Nyamirambo yakire urwa Cyangugu, kanombe yakire urwa Byumba, Sainte Famille yakire urwa Gikongoro, naho Kabuga na Masaka bakire urwa Kibungo.

Urubyiruko hirya no hino rukomeje kugaragaza ko rwiteguye kwitabira iyi Forumu neza kugira ngo ruzayungukiremo byinshi ruzasangiza bagenzi babo batazabasha kuyitabira.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose