Urubyiruko rwibukijwe kudahunga umusaraba kuko ari urufunguzo rw'ijuru
Mu nyigisho itangira Forumu ya 20 y'urubyiruko Gatolika mu Rwanda, Padiri Hagenimana Fabien, yibukije urubyiruko kwigira kuri Bikira Mariya kwiyumanganya umusaraba aho kuwuhunga nk'uko biri myumvire y'iki gihe.
Padiri Fabien Hagenimana,yibukije urubyiruko amagambo Bikira Mariya yavugiye i Kibeho; Agaruka ku mwanya w'umusaraba mu buzima bw'umukristu.Aho yagize ati "Uwa Kristu wese ntatana n'umusaraba." Arongera ati "ntawe ugera mu ijuru atababaye"
Yakomeje avuga ko Usanga muri iki gihe abantu bafite igishuko cyo gushaka guhunga umusaraba aho kwigira kuri Bikira Mariya kuwakirana ubutwari nk'uko yabigize.
Yagize ati"N'ubwo isi ya none yo ishaka guhunga ububabare no gushakisha ibituryohereza. Bikira Mariya ni we wadufasha kumenya ko umusaraba ari ikimenyetso cy'urukundo ruhebuje. Bityo ko gushaka kwipakurura umusaraba ari ugutakaza urufunguzo rw'ijuru."
Padiri Fabien yasabye urubyiruko kwegamira umubyeyi Bikira Mariya akababera umubyeyi, akabatoza kwiyumanganya aho guhunga umusaraba.
"Icyo dusabwa ni ukumwiringira uko umwana aba yiringiye Nyina muri byose tujye tumubwira ikituri ku mutima. Cyane ikitubabaje ndetse n'igishimishije, tugisangize umubyeyi".
Padiri Fabien yasabye urubyiruko kwegereza Bikira Mariya ubwigunge buriho kuri ubu, akababera umubyeyi kuko we atarangaye nk'uko bimereye bamwe mu babyeyi.
Ati"Bikira Mariya ni umubyeyi utarangariye mu isi ya none.Dore ko ab'ubu baba bicaye mu rugo ugasanga buri wese ari muri telefoni. Na Televiziyo ibareba dore ko n'abo kuyireba babuze.Bikarangira nta mwana ushobora kubwira ikiri ku mutima umubyeyi we n'umubyeyi adashobora guhanura umwana".
Nk'uko yakomeje abisobanura kwiringira Bikira Mariya ni ho urubyiruko ruzavoma imyifatire ikwiye mu bihe by'ibigeragezo. Rumenya gushyingura mu mitima no kuzirikana nk'uko yabigenzaga.Bikazatuma rubaho rugengwa n'imico myiza ndetse rukabona n'igisubizo gikwiye ku muhamagaro ndetse n'ibindi bisubizo ku bibabazo byose ruhura nabyo.
Iri huriro ry'urubyiruko ryatangiye kuri uyu wa 23 Kanama 2023, rizasozwa ku cyumweru tariki 27 Kanama 2023, muri iki gihe cyose hakazakorwa ibikorwa bitandukanye birimo n'inyigisho.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.