Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Urugendo rwo gushyira Sipiriyani Rugamba n’abo mu muryango we mu rwego rw’Abahire ruratanga icyizere

Nyuma y’uko Kiliziya Gatolika mu Rwanda ku bufatanye na Kominote ya Emmanuel bakusanyije inyandiko n’ubuhamya bigashyirwa muri Dosiye yashyikirijwe Roma hagamijwe gusaba ko Rugamba Sipiriyani, umugore we Doforoza Mukansanga n’abana 7 bashyirwa mu rwego rw’Abatagatifu, komisiyo ibishinzwe ivuga ko intera iki gikorwa kigezeho itanga icyizere.

Urugendo rwo gushyira Sipiriyani Rugamba n’abo mu muryango we mu rwego rw’Abahire  ruratanga icyizere
Urugendo rwo gushyira Sipiriyani Rugamba n’abo mu muryango we mu rwego rw’Abahire ruratanga icyizere

Ingingo yo kugaragaza aho ubusabe bw’uko Sipiriyani Rugamba, umugore we Daforoza Mukansanga n’abana babo 7 bapfanye nabo muri Mata 1994 bashyirwa mu rwego rw’abatagatifu ba Kiliziya Gatolika igeze, ni imwe mu zagarutsweho mu kiganiro ubuyobozi bw’ikigo CECYDAR (Centre Cyprien&Daphrose Rugamba) bwagiranye n’abanyamkuru ku wa Gatanu tariki 2 Nzeri 2022, ku cyicaro cy’iki kigo ku Kicikiro, mu myiteguro yo kwizihiza isabukuru y’imyaka 30 y’ikigo CECYDAR, cyatangijwe na Sipiriyani Rugamba n’umugore we Daforoza Mukansanga.

Ngarambe Francois Xavier, umuyobozi wungirije (Vice postulateur) mu gikorwa cyo gusaba ishyirwa mu rwego rw’abatagatifu ry’abagize uyu muryango, yabwiye abanyamakuru ko nyuma y’uko Dosiye igizwe n’impapuro zirenga igihumbi na 500 yateguwe n’ababishinzwe mu Rwanda ikagerezwa i Roma, ubu iyi dosiye yatangiye kwigwaho no gusesengurwa. Ngarambe avuga ko uburyo yahise igerwaho byihuse ari nk’igitangaza kuko ari ibintu bidasanzwe. Kubera ubwinshi bw’amadosiye aba ategereje kwigwaho usanga bisaba gutegereza imyaka myinshi kugira ngo dosiye igerweho.

Ngarambe Francois Xavier avuga ko iyi dosiye ikimara kugerwaho, hakurikiyeho igikorwa cyo gusuzuma ibyo ibanze dosiye igomba kuba yujuje mbere y’uko itangira gukorerwa ubusesenguzi. Mu byo ibanze byagombaga kurebwaho ni imiterere ya dosiye (Forme) n’imiterere ishingiye ku iyubahirizwa ry’ibyo amategeko ya Kiliziya ateganya kuri dosiye nk’iyi isaba ishyirwa mu rwego rw’abahire n’abatagatifu ba Kiliziya(procedure Juridique)ni ukuvuga ko inyandiko zose ziyigize ziba zisinyeho kandi ziteyeho kashe ya Noteri ubushinzwe. Ibi byombi iyi Dosiye ikaba yari ibyujuje ku buryo budasubirwaho.

Ngarambe Francois Xavier avuga ko iki gikorwa gifatwa nk’ikizamini cya mbere muri uru rugendo abashinzwe ubu busabe bamaze kugitsinda, ubu igikurikiyeho kikaba ari ugutegura indi nyandiko yitwa Pozitsiyo(Positio) ishobora kugira hagati ya paji 500 na 1000 ishyigikira ubu busabe ariko bigendeye kandi byuzuzanya na za nyandiko zoherejwe i Roma. Akavuga ko uyu munsi abashinzwe iki gikorwa batangiye kwandika iyi nyandiko ya Pozitsiyo imeze nka Teze ya Dogitora(These de Doctorat)

Ngarambe Francois Xavier avuga ko muri iki gihe hari gutegurwa iyi nyandiko, ababishinzwe kandi bakomeje urugendo rwo kureba ubuhamya bw’ingabire abantu babonye nyuma yo kubisaba Imana mu isengesho babinyujije ku bagaragu bayo Rugamba Sipiriyani na Daforoza Mukansanga.Ubu buhamya nabwo bukazaherekeza iyi nyandiko. Avuga kandi ko bamaze kwakira ubuhamya butari buke bw’abantu basabye Imana mu isengesho babinyujije kuri Rugamba na Daforoza, ari Ingabire ari n’ ibyo basabye bakabibona, ababishinzwe bakaba bakomeje kwakira ubuhamya, banasaba abakristu gukomeza gusaba Imana bisunze uyu muryango kugira ngo hamwe n’ubushake bw’Imana ubuhamya bukomeze kwiyongera.

Ikindi ni uko mu busesenguzi bwakozwe n’iyi komisiyo hagaragajweko ko Dosiye ya Rugamba Sipiriyani n’abo mu muryango we bapfanye kandi basabirwa gushyirwa mu batagatifu ba Kiliziya ishobora gusesengurwa hagamijwe ku kureba ko bashyirwa mu rwego rw’abamaritiri ba Kiliziya. Ngarambe Francois Xavier akavuga ko iyi ari indi nzira iyi dosiye yasesengurwamo bityo urugendo rw’uko bazashyirwa mu batagatifu ba Kiliziya rukazasozwa, hatabanje kunyurwa mu rwego rw’abahire ba Kiliziya rubanziriza urwo abatagatifu.Avuga ko nyuma y’ibi byose, inzobere muri Tewolojiya n’abayobozi ba Dekasiteri ishinzwe ishyirwa mu rwego rw’abatagatifu ba Kilizya Gatolika igizwe n’abakaridinali n’abepisikopi bazabisesengura, umwanzuro uzavamo ukazashyikirizwa Papa akaba ari we uzabitangaza.Nyuma y’ibi byose, inzobere muri Tewolojiya n’abayobozi ba Dekasiteri ishinzwe ishyirwa mu rwego rw’abatagatifu ba Kilizya Gatolika igizwe n’abakaridinali n’abepisikopi bazabisesengura, umwanzuro uzavamo ukazashyikirizwa Papa akaba ari we uzabitangaza.

Tariki 23 Nzeri 2021 nibwo Kiliziya Gatolika mu Rwanda yasoje icyiciro cya mbere cyo gusaba ko Rugamba Sipiriyani, umugore we Rugamba Daphrose n’abana 7 bapfanye na bo bashyirwa mu rwego rw’Abahire. Ni igikorwa cyari cyaratangiye mu 2015.Uyu muhango wabereye muri Kiliziya ya Paruwasi Regina Pacis Remera; imyandiko zikubiyemo ibyakusanyijwe zifungwa ku mugaragaro na komisiyo ibishinzwe mu Rwanda, zishyirwaho umukono na Nyiricyubahiro Antoni Karidinali Kambanda, Arkiyepiskopi wa Kigali, hamwe n’abandi Bepiskopi Gatolika bo mu Rwanda; zoherezwa i Roma mu biro bya Kiliziya bishinzwe ishyirwa mu nzego z’abatagatifu muri Kiliziya Gatolika.

Rugamba Sipiriyani yavutse mu 1935 naho umugore we Mukansanga Daforoza avuka mu 1944 bombi bishwe tariki 7 Mata 1994 muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, hamwe n’abana 7.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose