Uruzinduko rwa Papa Fransisiko muri Kongo rusize ubutumwa bw’amahoro, ubwiyunge n'imbabazi muri iki gihugu no mu karere-Karidinali Kambanda
Uruzinduko Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi Nyirubutungane Papa Fransisiko ari kugirira mu gihugu cya R D Congo rufatwa nk’intambwe igamije gufasha abatuye iki gihugu kuva mu nzangano n’amakimbirane akomeje kugaragara mu turere tumwe na tumwe, ahubwo bagasenyera umugozi umwe nk’abavandimwe, maze bakubaka amahoro arambye .
Nyiricyubahiro Antoni Karidinali Kambanda, Arkiyepiskopi wa Kigali akaba na Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda na we uri i Kinshasa muri uru ruzinduko avuga ko Papa Fransisiko yazaniye abatuye iki gihugu ndetse n’abatuye muri aka karere ubutumwa bw’imbabazi, ubwiyunge no kwimika amahoro bya kivandimwe.
Mu kiganiro Karidinali Kambanda yagiranye na Vaticannews kuri uyu wa kane tariki 2 Gashyanyare 2023, yavuze ko iyo abantu bamaze kumenya kubabarira bibafasha kwiyunga bityo bakabohoka ku ngoyi z’amacakubiri n’urwango. Karidinali Kambanda yagize ati “ Ubutumwa bwa Papa Fransisiko burabwira abantu twese kubabarira. Nk’uko twabigenje mu Rwanda, hakenewe iyogezabutumwa ryigisha abantu kubabarira; kuko imbabazi zubaka ubumwe, zikarandura imizi y’ikibi mu bantu. Muri izi mbabazi niho umuntu yiyunga n’Imana, akiyunga n’abavandimwe kandi akaniyunga na we ubwe.”
Ati “Iyo umuntu ababaye akenshi aba ashobora kuba yagirira nabi mugenzi we, ndetse akanagirira nabi n’undi utagize uruhare muri ako kababaro. Ariko iyo umuntu yamaze kwiyunga n’umutima we ndetse akaniyunga n’Imana muri ako kababaro arimo haba hari amahirwe y’uko ashobora kwiyunga n’abandi, akababarira ndetse agafatanya nabo kubona nyirabayazana w’ amakimbirane abari rwagati, ibi binafasha abantu kwiyunga n’ibidukikije.”
Karidinali Antoni Kambanda avuga ko nk’abashumba ba Kiliziya babona neza akababaro abaturage ba RDCongo bafite; kimwe mu bisubizo gikwiriye kikaba ari ukumenya kubabarirana bamwe ku bandi, bakagirirana impuhwe, bakumva ko ari abavandimwe bityo bikabafasha kugera ku bwiyunge nk’uko intego nyamukuru y’uruzinduko rwa Papa Fransisiko muri iki gihugu ari ukwibutsa abagituye isano n’ubuvandimwe bafitanye mu kwemera nk’uko Yezu yabwiye Petero ati “Nimugende, mujye guhamya ko muri abavandimwe mu kwemera.”
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.