Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Vatikani ikomeje kwifata ku kwemeza amabonekerwa yaba yarabereye Medjugorje

Kuri uyu wa 19 Nzeri 2024, Ibiro bya Papa bishinzwe kurinda amahame y'ukwemera byatangaje inyandiko yemerera abakristu gukomeza gukorera Ingendo nyobokamana i Medjugorje muri Bosnia Herzegovina ariko byongera kugaragaza ko ubutumwa n'amabonekerwa avugwa ko yahabereye ataremezwa bidasubirwaho.

Vatikani ikomeje kwifata ku kwemeza amabonekerwa yaba yarabereye Medjugorje
Vatikani ikomeje kwifata ku kwemeza amabonekerwa yaba yarabereye Medjugorje

Mu nyandiko yashyizweho umukono na Papa Frwnsisiko, isobanura ko abakristu bashobora gukomeza gukorera ingendo nyobokamana i Medjugorje nk'uko bimaze imyaka igera kuri 43 bigenda dore ko kugera ubu hamaze kugera abagera kuri Miliyoni 40.

Tariki 24 Kamena 1981 ni bwo bivugwa ko abana batandatu babonye Bikira Mariya. Kuva ubwo Medjugorje yabaye ahantu abantu bagana bakaharonkera amahoro y'umutima, bakiherera kandi bakaharonkera ingabire yo gushyikirana n'Imana.

N'ubwo Vatikani yemera ko abahakorera Ingendo nyobokamana bahakura ingabire zitandukanye, isaba ko bakwiye kugira ubushishozi no kujyayo batajyanywe no kureba ababonekewe cyangwa kwakira ubutumwa bahawe kugera ubu butaremerwa.

Muri iyi nyandiko yatangajwe none Vatikani yagaragaje ko bumwe mu butumwa ababonekewe bavuga ko bahawe harimo ubutumwa bw'ingirakamaro ariko ko harimo ubundi butumwa ababonekewe bavuga ko bahawe na Bikira Mariya buteye urujijo bityo abakristu bakaba bakwiye kubyitwararika.

Kimwe mu byo Vatikani inenga ku butumwa abavuga ko babonekewe bahawe na Bikira Mariya ni amagambo amwe n'amwe bagaragaza aho Bikira Mariya yiyerekezaho ubutumwa bikaba byatera urujijo.

Uburenganzira bwahawe abakristu bubemerera gukomeza kuhakorera ingendo nyobokamana kuko kugera ubu bigaragara ko abahagana baharonkera ingabire za Roho Mutagatifu.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose