Vatikani yatangaje Ikirangantego cy'uruzinduko rwa Papa mu Bubiligi na Luxembourg
Kuri uyu wa 25 Kamena 2024, Vatikani yatangaje ibirangantego by'uruzinduko Papa Fransisko azagirira mu Bubiligi na Luxembourg, mu mpera z'ukwezi kwa Nzeri 2024.
Uru ruzinduko ruzatangirira mu gihugu cya Luxembourg tariki ya 26 Nzeri 2024, aho Papa azamara umunsi umwe muri iki gihugu gito kiri ku Mugabane w'u Burayi gikikijwe n'ibihugu by'u Bubiligi, u Bufaransa n'u Budage.
Ikirangantego cy'uru ruzinduko kiri mu mabara y'umweru, ubururu n'umuhondo, kigaragaza Papa Fransisiko arimo gutanga umugisha inyuma ye hagaragara Katederali yitiriwe Bikira Mariya Umwamikazi Uhoza Abababaye. Iyi Katederali ni ikicaro cya Arikiyepiskopi wa Luxembourg ikaba ari na yo ishyingurwamo abami ba Luxembourg.
Ibara ry'Ubururu kuri iki kirangantego rigaragaza uko Abakristu ba Luxembourg bakunda Umubyeyi Bikira Mariya naho amabara y'umuhondo n'umweru akaba ari amabara y'Ibendera rya Vatikani.
Kuri iki kirangantego kandi hagaragara ijambo "Pour Servir", bisobanuye "Gukorera", ryibutsa amagambo ya Yezu muri Matayo 20, 28, agira ati "Umwana w'Umuntu ntiyaje gukorerwa ahubwo gukorera abandi no gutanga ubuzima bwe.
Ku mugoroba wo ku ya 26 Nzeri 2024, Papa azava i Luxembourg yerekeza mu Bubiligi mu gice cya kabiri cy'uruzinduko rwe rw'ubutumwa. Azasura imijyi itatu kandi azitabira ibirori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka 600 kaminuza gatolika ya Louvain imaze ishinzwe.
Ikirangantego cy'uruzinduko rwa Papa mu Bubiligi kigaragaza ikarita y'u Bubiligi, irimo abantu benshi bambukiranya umuhanda bafite imyaka, amabara n'imico bitandukanye, bikaba bishushanya amoko menshi y'abantu n'imico by'abatuye u Bubiligi. Muri aba bantu kandi hagaragaramo n'umuntu uri mu kagare k'abafite ubumuga.Hagaragaramo na Papa Fransisiko mu mwambaro wera.
Kuri iki kirangantego kandi hariho amagambo agira ati "En route avec Espérance", bisobanuye "Tugendane amizero". Aya magambo akaba ahamagarira abantu kugendera hamwe mu nzira y'amateka y'igihugu n'amateka ya Kiliziya bayobowe na Kristu we soko y'Amizero.
Biteganyijwe ko uru ruzinduko ruzamara iminsi ine, guhera kuwa 26 Nzeri 2024 kugera kuwa 29 Nzeri 2024, ari bwo Papa Fransisko azasubira i Vatikani.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.