Vatikani yatangaje Ingengabihe y’Uruzinduko rwa Papa Fransisiko muri Kazakisitani
Kuri uyu wa 2 Kanama 2022, Vatikani yatangaje ingengabihe y'urugendo Papa Fransisiko azagirira mu gihugu cya Kazakisitani kuva tariki 13 kugera 15 Nzeli 2022
Muri uru ruzinduko, Papa Fransisiko azitabira ihuriro rya karindwi ry’abakuru b’amadini n’amatorero ku isi rizabera mu mujyi wa Nur-Sultan; Akore na gahunda z’urugendo rwe rwa 38 rwa gishumba rwo gusura abatuye iki gihugu.
Nk’uko bigaragara ku ngengabihe y’uru rugendo,biteganyijwe ko ku wa kabiri tariki 12 Nzeri Papa Fransisiko azahura n’ abayobozi b’iki gihugu barimo Perezida n’abo bafatanya kuyobora, abagezeho n’ijambo.
Mu gitondo cyo ku wa gatatu tariki 14 Nzeri 2022, Papa Fransisiko azifatanya mu isengesho n’abihayimana bo muri iki gihugu, agirane nabo ibiganiro; aganire na bamwe mu bayobozi b’igihugu ku buryo bw’umwihariko.
Kuri uyu munsi kandi nibwo azageza ijambo ku bitabiriye ihuriro ry’amadini n’amatorero ku isi rizaba ririmo kubera muri iki gihugu.
Ku gicamunsi, Papa Fransisiko azifatanya n’abakristu gatolika bo muri iki gihugu mu gitambo cya Misa, dore ko umubare wabo ariwo muto cyane ugereranyije n’abo mu yandi madini. Abakristu Gatolika bakaba ari hafi na 1% by’abaturage bose.
Mu gitondo cyo ku wa kane tariki 15 Nzeri 2022, Papa Fransisiko azagirana ibiganiro n’abayobozi ba Kiliziya Gatolika muri iki gihugu barimo Abepiskopi, Abasaseridoti, Abakuru b’Imiryango y’Abiyeguriyimana, abiga mu maseminari; anabonane by’umwihariko n’abihayimana bo mu muryango w’Abayezuwiti bo muri iki gihugu.
Kuri uyu munsi kandi azongera ageze ijambo ku bitabiriye ihuriro ry’abahagarariye amadini n’amatorero ku isi, ari nabwo rizasozwa hagafatwa imyanzuro kubyigiwemo.
Papa Fransisiko azasubira i Vatikani ku gicamunsi cyo kuri uwo wa kane.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.