Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Vatikani yatangaje urwandiko rubuza guhindura ibimenyetso n'amagambo bikoreshwa mu itangwa ry'Amasakaramentu

Mu rwandiko rwiswe "Gestis Verbisque", rwo kuri uyu wa 3 Gashyantare 2024, Ibiro bishinzwe kurinda ukwemera Gatolika byatangaje ko bibujijwe guhindura amagambo, ibimenyetso cyangwa imihango biteganyijwe mu itangwa ry'amasakaramentu ndetse ko igihe bikozwe bitesha agaciro Isakaramentu ryatanzwe.

Vatikani yatangaje urwandiko rubuza guhindura ibimenyetso n'amagambo bikoreshwa mu itangwa ry'Amasakaramentu
Vatikani yatangaje urwandiko rubuza guhindura ibimenyetso n'amagambo bikoreshwa mu itangwa ry'Amasakaramentu

Uru rwandiko rwibutsa ko ntawe ukwiye kwitwaza guhimba udushya ngo ahindure amagambo, ibimenyetso cyangwa imihango iteganyijwe mu itangwa ry'amasakaramentu.

Nk'uko bisobanurwa muri uru rwandiko, impamvu yatumye rwandikwa ni uko hakomeje kugaragara abantu benshi bakorerwaho imihango idateganyijwe, bikarangira bibaye ngombwa ko Isakaramentu bahawe risubirwamo kuko iryo bahawe riba ritemewe.

Mu ngiro zitangwa muri uru rwandiko z'amagambo ajya ahindurwa ni nk'Abavuga ngo ndakubatije mu Izina ry'Imana Umurenyi, cyangwa abandi bakavuga ngo "Dufatanyije na So na Nyoko turakubatije".

Bavuga kandi ko hari n'abakristu benshi bagiye bagaragaza kutishimira amagambo yahinduwe cyangwa imihango yahinduwe mu gihe bahabwa amasakaramentu. Abandi nabo bakababazwa ko amasakaramentu bahawe yasubiwemo kandi nta ruhare babigizemo ngo ateshwe agaciro.

Muri uru rwandiko, Dikasiteri Ishinzwe kurinda amahame y'ukwemera isobanura ko Kiliziya Igihe cyose yaranzwe no kurinda Ijambo ry'Imana n'amasakaramentu mu budahemuka. Avuga kandi ko Kiliziya izirikana ko Amasakaramentu ari ibimenyetso bifasha abantu kwakira Ingabire z'Imana. Akaba ari nayo mpamvu Kiliziya izirikana ko ari umuyoboro w'ingabire z'Imana binyuze mu masakaramentu itanga.

Kardinali Fernandez avuga ko amasakaramentu adakwiye gukinirwaho. Kuko atari ay'uyatanga ahubwo ari aya Kiliziya, bityo uyatanga akaba agomba kubikora uko Kiliya yabiteganyije ntacyo ahinduyeho.

Uru rwandiko rukomeza ruvuga ibigize amasakaramentu ari byo ibimenyetso bigaragara n'amagambo. Ibi byose nta na kimwe gikwiye guhindurwa ngo gikorwe cyangwa kivugwe uko kidateganyijwe.

Bati"Ibiri mu bitabo by'amasakaramentu bigomba kubahirizwa uko biri. Nta kivuyeho cyangwa nho kiyongereho."

Bakomeza bavuga ko iyo hagize igihindurwa umuhango uba ubaye impfabusa. Uru rwandiko rusoza rwongera kwibutsa ko Kiliziya ikomeye ku nyjana yayo ihuriweho hose ndetse ko ifite inshingano zo kurinda ubukungu bukubiye mu masakaramentu.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose