Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Abagera ku bihumbi 20 bitabiriye ibirori bya Bikira Mariya wa Fatima Diyosezi Ruhengeri yisunze

Kuri uyu wa gatandatu tariki 13 Gicurasi 2023, abakristu basaga ibihumbi 20 baturutse mu maparuwasi yose agize diyosezi Diyosezi ya Ruhengeri, bitabiriye ibirori byo guhimbaza Umunsi mukuru wa Bikira Mariya w’i Fatima byabereye ku ngoro ya Bikira Mariya iri kuri Paruwasi Katedrali ya Ruhengeri.

Abagera ku bihumbi 20 bitabiriye ibirori bya Bikira Mariya wa Fatima Diyosezi Ruhengeri yisunze
Abagera ku bihumbi 20 bitabiriye ibirori bya Bikira Mariya wa Fatima Diyosezi Ruhengeri yisunze

Agaruka ku nkomoko y’iyi tariki mu mateka ya Kiliziya, Myr Visenti yibukije abakristu uko i Fatima muri Portugali Bikira Mariya yabonekeye abana batatu, akabahumuriza, akanabatuma kubwira abatuye isi gusenga no guhinduka bakareka kugomera Imana.

Myr Visenti yagize ati “ Bwa mbere, ku wa 13 Gicurasi 1917, Bikira Mariya yabonekeye Rusiya, Fransisiko na Yasenta, bamubona abengerana. Ni mu gihe isi yari mu bibazo bikomeye n’intamabara ya mbere y’isi yose, arabahumuriza, abaha ubutumwa bushishikariza abantu gusenga no guhinduka.” Avuga ko na n’uyu munsi Bikira Mariya ahumuriza abamwiyambaza mu bibazo byose bahura nabyo.

Akomoza ku isano y'ubutumwa bwa Bikira Mariya w’i Fatima n’ibihe isi igezemo muri iyi minsi, Myr Visenti yagize ati “Ubutumwa bwa Bikira Mariya i Fatima si inkuru y’amateka, ni ubutumwa butureba muri iki gihe, abantu bakareka kwigomeka no kugomera Imana, bagaharanira guhinduka. Muri ibi bihe isi yugarijwe n’ibiza, intambara n’ibibazo bya hato na hato twiiyambaze Bikira Mariya kugira ngo atuvuganire; kandi duharanire kumwumvira no gukora icyo atubwira abibwirijwe na Yezu.”Abasaba gukomera kuri Bikira Mariya no kumwiyambaza kenshi kandi bakumva ibyo abasaba kuko aba abibwirijwe n’umwana we.

Musenyeri Tadeyo Ntihinyurwa, Arkiyepiskopi wa Kigali uri mu kiruhuko cy’i zabukuru yifatanyije na Diyosezi ya Ruhengeri kwizihiza umunsi mukuru wa Bikira Mariya w’i Fatima iyi diyosezi yaragijwe. Mu butumwa yagejeje ku mabaga y’abakristu b’iyi diyosezi, Myr Tadeyo yaberetse uruhare rwa Bikira mu mugambi w’Imana wo gukiza abantu icyaha sekibi yateje isi anyuze kuri Eva, Imana igategura Bikira Mariya ho umubyeyi w’umucunguzi ngo azacungure isi kandi atsinde icyaha n’urupfu.

Myr Tadeyo yagize ati “Bikira Mariya ni intwari yaharaniye ubuzima bw’Imana, atubyarira Yezu Kristu. Iyo tutamubona, ntitubone Yezu Kristu tuba turi he ubu ngubu? Ariko ubu tuzi ko turi abana b’Imana. Bikira Mariya aratuvuganira igihe cyose, hahirwa abamwiyambaza.”Yasabye abashakanye gutura ingo zabo Bikira Mariya, bakarushaho kumwiyambaza mu buzima bwa buri munsi ngo kuko urugo ruvuga Bikira Mariya ruhora rukomeye, urugo rutamuzi rugahora rujegajega.

I Fatima mu gihugu cya Portugali ni hamwe mu hantu 19 hemejwe na Kiliziya Gatolika ko Bikira Mariya yahabonekeye. Ibonekerwa rya mbere ryabaye ku itariki 13 Gicurasi 1917; abonekera abana batatu aribo Rusiya, Fransisiko na Yasenta. Diyosezi ya Ruhengeri ikaba yarahisemo kumwiyambaza ngo ayibere umurinzi n’umuvugizi.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose