Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka
Ubuzima Ipaji 10

Abagize umuryango “Nyinawumuntu ” bamuritse ibyavuye mu bushakashatsi ku mpamvu zitera amakimbirane mu miryango

Tariki ya 11 Werurwe ,2022 muri Hoteli ya Sainte Famille, Arkidiyoseze ya Kigali, habereye igikorwa cyo kumurika ibyavuye mu bushakashatsi ku mpamvu zitera amakimbirane mu miryango. Ni igikorwa cyateguwe n’umuryango Nyarwanda utegamiye kuri Leta witwa Nyinawumuntu, ku bufatanye na Jesuit Urumuri Center ku nkunga ya Kaminuza y’u Rwanda, na Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango.

Abagize umuryango “Nyinawumuntu ” bamuritse ibyavuye mu bushakashatsi ku mpamvu zitera amakimbirane mu miryango
Abagize umuryango “Nyinawumuntu ” bamuritse ibyavuye mu bushakashatsi ku mpamvu zitera amakimbirane mu miryango

Padiri Erneste Ngiyembere, umupadiri w’umu Yezuwiti by’umwihariko akaba akuriye Jesuit Urumuri Center, aho na we avuga ko bakoze ubu bushakashatsi hagamijwe kureba impamvu zitera amakimbirane mu miryango, ariko akongeraho ko hari hanagamijwe kurebera hamwe uruhare rw’amadini mu gukemura iki kibazo.

Abakoze ubushakashatsi bose ahanini bakunze guhurira ku kibazo cy’ubusinzi n’ubuharike , gukoresha umutungo ku buryo butumvikanyweho, n’ihohoterwa rishingiye gutoteza mugenzi wawe ku magambo; Na none hakiyongeraho n’ibindi nkaho hari aho usanga n’umuntu ajya gushaka atari urukundo ahubwo akurikiye imitungo, ubujiji no kutaganira bihagije ku bagiye kurushinga.

Mu bindi byagaragajwe nk’inkomoko y’ihohoterwa mu miryango ni ibiganiro ku busambanyi bica ku ma radiyo abantu cyane cyane bo mu cyaro babyumva bakajya kubigeragereza ahandi bityo bigateza umwuka mubi mu miryango.

Nyirazinyoye Laetitia umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda mu bushakashatsi yakoze yongeraho ko hari n’ikibazo cy’ibiryabarezi abantu basigaye barishoyemo, aho mbere wasangaga byitabirwa n’abagabo ariko kuri ubu n’abagore bakaba babyishoramo ngo barashaka gutubura amafaranga.

Soeur Agnes Uwimana umuyobozi wa service y’ubusugire bw’ingo muri Komisiyo y’umuryango avuga ko mu gukemura amakimbirane mu bashakanye nk’intego nyamukuru y’uyu muryango, babanza gutegura abagiye gushinga urugo; bagaherekeza abashakanye ; noneho hakiyoneraho gutanga ubuzima no kuburengera; hakiyongeraho na none kwita ku ngo zifite ibibazo byihariye, kwita ku bashakanye badahuje idini kwita ku mpunzi n’abatagira aho baba. Ikigisha imiryango kuboneza urubyaro hifashishijwe uburyo bwa kamere , igakomeza kuba hafi y’abashakanye ,ibatoza kuganira no ku ngingo yo guteganya imbyaro byose hagamijwe gukumira no kwirinda amakimbirane mu miryango, ariko nanone bagahura n’imbogamizi z’uko Kiliziya Gatolika ariyo yonyine yigisha ubu buryo bwo kuboneza urubyaro mu buryo bwa kamere,hakaba n’abandi batabusobanukiwe neza bifashishije amakuru atariyo.

Professeur Bayisenge Jeannette Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango mu Rwanda yashimiye Nyiricyubahiro Antoine Cardinal Kambanda umuyobozi wa komisiyo y’umuryango mu nama y’Abepiscopi Gatolika mu Rwanda mu bikorwa by’ubufatanye na minisiteri ayoboye bigamije guteza imbere ry’umuryango ,kuko roho nzima itura mu mubiri muzima.Yanashimiye kandi Centre urumuri y’aba Jesuit bafatanyije n’umuryango “Nyinawumuntu” bafatanyije gukora ubu bushakashatsi,avuga ko ibyabuvuyemo bishimangira ubushake inzego zose zifite mu gufasha gukemura ibibazo byugarije umuryango. Yavuze ko kugira ngo ibibazo byose byugarije umuryango biranduke bihereye ku muzi amadini yose agomba gushyira imbaraga mu biganiro bitegura abagiye kurushinga nkuko muri Kiliziya Gatolika no mu yandi madini amwe n’amwe babikora.

Avuga ko no ku ruhande rwa leta ku bufatanye n’amadini n’amatorero (RICH) hari imfashanyigisho zateguwe zigenewe abitegura kubana, ndetse ko iyi mfashanyigisho yateguwe hanifashishijwe inyigisho ya Papa Fransisco Amoris Retitea,avuga ko bifuza ko nibura abagiye kurushinga bajya bategurwa n’amadini yabo igihe nibura kingana n’amezi 6 , bagahabwa certificat bazerekana ku burenge kugira ngo hashimangirwe ko basobanukiwe neza ibyo bagiyemo.

Nyiricyubahiro Antoine Cardinal Kambanda yashimiye bubyobozi bwite bwa leta budahwema gufatanya na Kiliziya n’andi madini n’amatorero mu bikorwa biteza umuryango imbere,anashimira umuryango Nyinawumuntu na Jesuit Urumuri center bo batekereje gukora ubu bushakashatsi ngo harebwe impamvu muzi zitera amakimbirane mu miryango , avugako muri Kiliziya Gatolika turi muri Sinode bivuga gutega amatwi no kugendera hamwe.

Avuga ko kugira ngo umuryango ubeho neza kandi utekanye bisaba gutegura abana bakiri bato, bategurwa kuzubaka ingo zihamye .avuga ko umuntu ari umwami w’ibiremwa byose akaba n’akamana gatoya mu biremwa ko ari we uhagarariye Imana akayobora ibindi biremwa byose ku Mana ,avuga ko ariyo mpamvu Imana yaremye umuntu ikamurema ari umugabo n’umugore mu ishusho ryayo bityo ko umugabo n’umugore baba ari umuntu umwe ,umwana akaba imbuto ya bombi, bityo ko iyo batanye umwana we atanyuka ko ariyo mpamvu hategurwa abagiye kubana cyane ko urugo ari rwo Kiliziya y’ibanze.

Ubu bushakashatsi bwatangiye mu kwezi kwa Gicurasi 2019,bwakorewe ku bantu 422 bo mu turere 10 two mu ntara zose z’u Rwanda n’umugi wa Kigali,aritwo Gasabo;Nyarugenge ; Musanze;Gakenke; Muhanga ;Kamonyi ; Rwamagana ;Gatsibo; Rubavu na Nyabihu.

Nyuma y’ubu bushakashatsi hazakomeza kurebwa icyakorwa kugira ngo hubakwe umuryango nyarwanda utekanye, hanasurwe ya miryango yakoreweho ubushakashatsi ngo harebwe ko nta cyahindutse mu mibanire yabo.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose