Abakateshisiti ba Diyosezi ya Kabgayi barasabwa guhora bihugura
Mu mahugurwa y'iminsi ibiri yatangijwe n'Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kabgayi, Myr Balthazar Ntivuguruzwa, Abakateshisiti basabwe kujya bahora bihugura kuko ubumenyi bukenera kongerwa buri gihe.
Aya mahugurwa yatangiye kuri uyu wa 15 Ugushyingo 2023, ahuje abakateshisiti bahagarariye abandi muri za paruwasi zose zigize Diyosezi ya Kabgayi.
Ni amahugurwa agamije kongerera ubumenyi abakateshisiti kugira ngo bagire ubumenyi bujyanye n'igihe isi igezemo kuko ubutumwa bw'umukateshisiti busaba guhora ahugurwa.
Atangiza aya mahugurwa, Myr Ntivuguruzwa yabwiye abakateshisiti ko amahugurwa ari ingenzi mu butumwa bwabo kuko ubumenyi bafite budahagije.
Myr Ntivuguruzwa yabibukije ko imwe mu ntego ze uko ari zirindwi ijyanye no gushyiraho ishuri ryukwemera, bityo ko abakateshisite bagomba kugira umwanya wibanze.
Yagarutse ku butumwa bwumukateshisiti bwo kumenya Kristu no kuba umuhamya w'ingoma ye mu bantu.
Ati "Nimukunde kwihugura, ubumenyi bwacu bukeneye guhugurwa no kwiyongera buri munsi kuko nta bumenyi bwuzuye tugira kabone n'uwaba amaze igihe kinini muri ubu butumwa cyangwa yarize mu mashuri atandukanye. Ubumenyi bwanyu buhora bukeneye kunagurwa, kongeramo ubundi n'izindi mbaraga kuko n'ibihe birahinduka."
Yakomeje avuga ko ubumenyi bw'abantu bugenda buhinduka ari nayo mpamvu n'abakateshisiti bagomba kujyana n'igihe isi igezemo kugira ngo bashobore gufasha ababagana.
Ati "Iyo turebye aho ikonabuhanga rigeze, ibibazo bishya bigenda bivuka, bitwereka ko mukeneye kongererwa ubumenyi kugira ngo mushobore kubonera igisubizo abo bose bababaza.”
Yakomeje ashishikariza abakateshisiti gukunda, kwitangira ubutumwa bwabo no kugira ubuhamya bwiza.
Yagize ati "Nimukunde ubutumwa bwanyu bwo gutoza abavandimwe bacu kumenya Kristu, gukunda kristu no kubana nawe, kandi mukabera Yezu Kristu abahamya. Ni mugire ubuhamya bwiza nkabahuye na Kristu kuko ari ryo zingiro ryubutumwa. Ubuhamya bwiza ni ingenzi mu buzima bwumukateshisti."
Myr Ntivuguruzwa yashimiye byimazeyo abakateshiti bo muri Diyosezi ya Kabgayi kubera ubutumwa bakora bitangira umuryango w'Imana muri Kiliziya kandi bagatanga igihe n'ubukungu bwabo mu bwicishe bugufi, mu bwihangane no mu budacogora.
Yashimangiye ko mu mushinga mugari wa Diyosezi ya Kabgayi wo gushyiraho ishuri ry'ukwemera abakateshisiti bagomba kuza ku mwanya wa mbere.
Umunyamabanga muri Komisiyo ishinzwe Kateshezi mu Nama y'Abepisikopi Gatolika mu Rwanda, Sr. Geneviève Uwamariya yavuze ko impamvu y'aya mahugurwa ari ugufasha umukateshisiti kumenya byimbitse ubutumwa bwe n'uko agomba kubukora bijyanye n'igihe isi igezemo.
Yagize Ati "Abakateshisiti benshi bamazemo igihe kinini kandi nyamara hari byinshi byagiye bihinduka mu myigishirize ya kateshezi. Twabateguriye imfashanyigisho kandi twifuza ko bayikurikiza kuko dukeneye amavugurura mu myigishirize ya kateshezi.
Twizeye ko aya mahugurwa azabafasha kunguka ubundi bumenyi.”
Sr. Uwamariya yakomeje avuga ko Komisiyo ya Kateshezi irajwe ishinga no guteza imbere imyigishirize ya kateshezi mu bice byose by'igihugu.
Yagize ati "Dufite Abakateshisiti benshi bari mu cyaro ku buryo hari n'inyandiko za Papa nyinshi zitabageraho. Iyo duhuye mu mahugurwa nkaya rero turabiganira kandi bikanabafasha kugira ibyo bamenya. Kuri ubu hagezweho gahunda yuko umukateshisiti agira igitabo cyimfashanyigisho kandi n'umwana nawe akagira agatabo ke nk'umwana ajyana mu rugo bitari bimwe bya kera bya Gatigisimu y'ibibazo n'ibisubizo.”
Abakateshisiti baganiriye na Kinyamateka bagaragaje inyota yo guhugurwa kenshi kuko bemeza ko amahugurwa bafite adahagije.
Mukanyandwi Drocelle, umukateshisiti wo muri Paruwasi ya Kabgayi yavuze ko nubwo amaze guhugurwa inshuro enye ariko kuri we zidahagije agereranyije n'ubutumwa bw'umukateshisiti.
Ati "Amahugurwa adufasha kongera kwibuka neza ubutumwa bwacu no gusubira ku isoko tukamenya uburyo bushya bwo kwigisha kateshezi bitewe nigihe tugezemo. Twifuza amahugurwa ahoraho kuko bidufasha kudasiraga inyuma mu myigishiize ya Kateshezi. Umukateshisiti ni umurezi w'ukwemera ari yo mpamvu agomba guhora ahugurwa kandi akavugurura imyumvire kugira ngo nawe atange ibyo afite."
Mukanyandwi ahuza imvugo na Hakizimana Jacques, umukateshisiti wo muri Paruwase ya Ruhango umaze imyaka 20 akora ubu butumwa, aho avuga ko hari byinshi umukateshisiti aba akeneye kugenda yivugururamo kandi yihuguramo.
Kuri we ngo iyo umukateshisiti atahuguwe bituma adakura mu butumwa.
Ati "Hashize iminsi tudahabwa amahugurwa ariko twakomeje gukora ubutumwa twifashishije imfashanyigisho dusanzwe dufite. Twifuza ko amahugurwa yakwiyongera kuko hari abo dufatanya ubutumwa batananyuze mu ishuri rihugura abakateshisiti ugasanga barabikora uko babonye kuko nta bumenyi buhagije bafite."
Yakomeje avuga ko kudahugurwa bigira ingaruka zo kuba abigishwa bashobora kutumva neza ibyo bigishwa bitewe nuburyo byigishijwemo.
Icyiciro cy'abakateshisiti ni cyo cyiciro cya mbere mu byiciro bigize abakristu muri Diyosezi ya Kabgayi Myr Balthazar ahuye nacyo kandi akabaganiriza.
Aya mahugurwa yateguwe mu rwego rwo gushyira mu bikorwa icyifuzo cya Papa Fransisiko wasabye ko Ministeri ya Kateshezi yakongererwa ubushobozi bujyanye n'amahugurwa ahororaho.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.