Abakateshiste bagiye guhabwa amahungurwa azabafasha gusobanukirwa n'ibyo bigisha
Kuri uyu wa kane tariki ya 02 Ugushyingo 2023 mu kigo cy’ababikira ba Mariya mutagatifu ku Kibuye hatangijwe amahugurwa y’iminsi 2 y’abakateshisti bo muri Diyosezi ya Nyundo zone ya Kibuye agamije kubongerera ubumenye kugira ngo bakomeze gufasha abandi nabo hari icyo bafite.
Atangiza aya mahugurwa ku mugaragaro, Soeur Genevieve UWAMARIYA, umunyamabanga wa komisiyo ya katesheze mu Nama y’Abepisikopi Gatolika mu Rwanda, yavuze ko intego y’aya mahugurwa ari ugufasha umukateshisite mu butumwa bwe bamwongerera ubumenyi kugira ngo abashe gukomeza gufasha abandi ariko nawe hari ibyo asobanukiwe.
Yagize ati”Twahisemo gushyiraho gahunda yo guhugura abakateshiste kugira ngo bagire ubumenyi bwisumbuye kuko abenshi batageze mu mashuri ya katesheze. Niyo mpamvu tubasaba gukurikira neza aya mahugurwa kandi bagahora bihugura.
Turifuza kongera umubare w’abakateshiste bafite amahugurwa kugira ngo barusheho kugira ubumenyi basobanukirwe n’ibyo bigisha kandi bafashe n’abandi kubyumva."
Sr Genevieve akomeza avuga ko mu gihe isi igezemo kitagendanye na Gatigisimu y'ibibazo n'ibisubizo. Ari yo mpamvu Abakateshiste bagomba kugira amahugurwa ahagije kandi n'umubare wabo ukiyongera kugira ngo bashobore gukora neza ubutumwa bwabo mu maparuwasi.
Padiri Fraterne NAHIMANA, padiri mukuru wa paruwase ya Mubuga watanze ikiganiro ku mahame ya kiliziya, yavuze ko bikwiye gufasha abakateshisite kuko ari bo bafasha abasaseredoti mu kwigisha abitegura guhabwa amasakaramentu ndetse n’umuryango w’Imana muri rusange.
Yagize ati “Iyo tubonye abakateshiste bahabwa amahugurwa, biradushimisha kuko bahabwa ibisobanuro ku kwemera kwa kiliziya kandi nabo bagafasha abandi muri uko kwemera. Umukateshiste udahuguwe ni nko gutuma umuntu ubizi ko atazagutumikira kuko nta byangombwa bimufasha wamuhaye. Uwahuguwe aba yahawe aho avoma ibyo azatanga.“
Abakateshisti bahuguwe bagaragaje ibyishimo batewe no kuba Kiliziya ibitayeho bavuga ko bituma bakomeza no gukunda no kwitangira ubutumwa bwabo.
Umusaza Kayinamura Frodouard wo muri paruwase ya Mushubati muri Diyosezi ya Nyundo zone ya Kibuye yabwiye Kinyamateka ko amaze imyaka 44 ari umukateshiste kandi akaba akibikunze. Yavutse mu 1950 ubu afite imyaka 73 akaba yaratangiye kwigisha nk’umukateshisti mu mwaka w’ 1979. Avuga ko amahugurwa ari ingenzi ku mukateshiste amufasha kumenya ubutumwa atanga n'uko abutanga.
Yagize ati” Amahugurwa ni ngombwa k’umukateshiste kuko amufasha kumva neza ubutumwa atanga, akamenya ko atari ubwe, kandi nawe biramufasha bikanamukomeza mu buzima bwe ntacike intege."
Umubyeyi Nyiramarora Yudita wo muri paruwase ya Kibingo Diyosezi ya Nyundo zone ya Kibuye, amaze imyaka 43 ari umukateshisti yabwiye Kinyamateka ko kuba umukateshiste ari umurimo akunda kandi bimufasha no kwihangana mu bibazo kubera ijambo ry’Imana asoma kandi akanafasha abandi gukomera.
Ati”Natangiye kuba umukateshiste ndi umukobwa, ndashyingirwa nkomeza kuba umukateshiste kugeza uyu munsi. Icyamfashije kudacika intege ni urukundo mfitiye Yezu, kumva kunze ijambo ry’Imana kandi nkanaribwira abandi nkumva ndabikunze. Guhabwa amahugurwa ni ugutyaza ubwonko bw’umukateshiste kandi bikadufasha gutegura isomo ry’iyobokamana. Ni ikintu k’ingenzi ku mukateshiste kuko adufasha kudacika intege no kudasigara inyuma mu kwemera, ni nko kujya kuvoma ku isoko wagera mu rugo ugaha n’abandi ku byo wungutse.”
Akomeza asaba no kwita ku gutegura urubyiruko ngo narwo rwitabire ubu butumwa ati"Abakateshiste bifuza ko habaho inyigisho zigenewe urubyiruko kuri katesheze kugira ngo nabo babashe kwitabira no gukunda uyu murimo. Ahenshi muri za paruwase usanga abigisha muri Kateshezi ari abantu bakuze kandi kiriziya yacu igomba gukomeza kubaho ishyigikiwe n’imbaraga z’urubyiruko."
Komisiyo ishinzwe kateshezi mu nama y’abepisikopi gatolika iyoborwa na Myr Filipo Rukamba umwepisikopi wa Diyosezi ya Butare. Ikaba yatangije aya mahugurwa azagera mu madiyodezi yose mu rwego rwo gushyira mu bikorwa icyifuzo cya Papa Francisko mu ibaruwa ye yise “Antiquum Ministerium” aho ashishikariza Inama z’Abepisikopi gutuma ministeri y’umukateshisti itera imbera binyuze mu mahugurwa ahoraho ahabwa abakateshisite.
Mu gihugu hose habarurwa abakateshiste basaga ibihumbi icumbi. Muri bo umubare munini ntabwo bize mu mashuri yigisha kateshezi mu Rwanda. Biteganyijwe ko muri buri Diyosezi hazahugurwa abakateshiste 50 baturutse mu maparuwase atandukanye. Aya mahugurwa akaba abaye mu gihe Kiliziya mu Rwanda iri mu myiteguro yo guhimbaza yubile y’imyaka 125 y’iyogezabutumwa.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.