Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Abakateshiste barishimira ko Kiliziya yahaye agaciro ubutumwa bakora

Mu gihe kuri iki cyumweru tariki 26 Gicurasi 2024 hizihizwa ku nshuro ya gatatu umunsi w'umukateshiste, Abakateshiste barishimira ko Kiliziya yahaye agaciro uyu murimo ufite uruhare runini mu kurera no guherekeza ukwemera kw'abakristu.

Abakateshiste barishimira ko Kiliziya yahaye agaciro ubutumwa bakora
Abakateshiste barishimira ko Kiliziya yahaye agaciro ubutumwa bakora

Myr Filipo Rukamba, Umwepisikopi wa Diyosezi ya Butare akaba n’umuyobozi wa komisiyo ya Katesheze, avuga ko kwizihiza umunsi mukuru w’umukateshiste byibutsa ko ubutumwa bw’umukateshiste bwihariye kandi ari bufite umwanya ukomeye kuva cyera muri Kiliziya.

Myr Filipo Rukamba, Umwepisikopi wa Diyosezi ya Butare akaba n’umuyobozi wa komisiyo ya Katesheze, avuga ko kwizihiza umunsi mukuru w’umukateshiste byibutsa ko ubutumwa bw’umukateshiste bufite umwanya ukomeye kuva cyera muri Kiliziya.

Avuga ko kimwe mu bishingiyeho uyu mwanya ukomeye w'umukateshiste mu butumwa bwo kwigisha ukwemera ari uko yegereye abakristu akabamenya akabona uko abigisha neza Ivanjili.

Ati”Umukateshiste kuva kera na kare ni we wegereye abakristu, kuko ubutumwa bwe aba abukorera hafi yabo bamukikije bityo akuzuzanya na padiri muri kiliziya. Umukateshiste abaho ubuzima bw’abandi bakristu akamenya abana n’urubyiruko, ingo z’abashakanye, imiryango ifite ibibazo...kuko na we anyura mu ngorane zimwe na bo kandi byose akabibamo nk’umukristu.”

Mu buhamya bwa Callixte Nzamwita umukateshiste wa Diyosezi ya Cyangugu, paruwasi ya Nkanka, yabwiye Kinyamateka ko mu myaka 52 amaze ari umukateshiste yishimira kuba hashyizweho Ministeri y’umukateshiste bikazatuma uyu murimo urushaho gutera imbere ukaba ugahuzwa n'aho igihe kigeze. Avuga ko yishimira byinshi yawungukiyemo kandi ko yiteguye no gukomeza kuwukundisha abandi cyane cyane abakiri bato.

Soeur Marie Francoise Twisunzemariya, umubikira wo mu muryango w’Abizeramariya ari nawe ushinzwe Katesheze muri Diyosezi ya Kibungo, Avuga ko bashimira Papa fransisimo washyizeho umunsi w'Umukateshiste kuko biha umukateshiste kongera gusubira ku isoko y’ubutumwa bwe no kubuvugurura.

Ati” Muri Diyosezi ya Kibungo twiteguye neza kwizihiza umunsi mukuru w’umukateshiste. Tuzawizihiriza muri paruwasi ya Zaza ari na yo Misiyoni ya mbere yatangirijwemo ubutumwa bw’Abakateshiste. Nk’abakateshiste twiteguye kwizihiza umunsi wacu tunyura no mu muryango w’impuhwe z’Imana uzaba wafunguwe uwo munsi. Ni ibirori bishyushye kandi twizihizanya ibyishimo kuko kuri ubu umukateshiste arashyigikiwe mu mpande zose.”

Daniel Munyeshyaka, umukateshiste w’urubyiruko ukorera ubutumwa muri Diyosezi ya Kibungo yabwiye Kinyamateka ko bishimiye kuba harashyizweho amavugurura ajyanye no kunoza ubutumwa bw’umukateshiste harimo amahugurwa n’ingendo nyobokamana. Daniel avuga ko yatangiye ubutumwa bw’umukateshiste akiri mu mashuri yisumbuye mu mwaka 2014 yiga kuri Ecole Secondaire Muhazi yo muri Paruwasi Ruhunda. Yakomereje muri kaminuza y’u Rwanda ishami ry’uburezi akomeza kuba umukateshiste. Avuga ko bashimira komisiyo ya katesheze yashyizeho gahunda yo gufasha urubyiruko rwiga muri Kaminuza kubona amahugurwa kugira ngo bafashe bagenzi babo biga muri Kaminuza batarahabwa amasakaramentu.

Agaruka ku butumwa bw’umukateshiste soeur Marie Francoise yavuze ko umurimo w’ubukateshiste ari uwo kuvukisha ukwemera mu mutima w’abigishwa, kwa kwemera kukamuhagurutsa kukamwinjiza mu masakaramentu.

Agaruka ku munsi w’umukateshiste, Daniel yavuze ko bishimira ko Kiliziya yahaye umwanya urubyiruko kugira ngo batange umusanzu wabo mu gufasha abandi mu kumenya ingoma y’Imana.

Ati “Dufite ibyishimo byinshi byo kwizihiza uyu munsi mukuru w’umukateshiste dore ko ari n’igihe kiza cyo kongera gusaba imbaraga zidufasha muri ubu butumwa bw’abakateshiste."

Mu ibaruwa ya Papa Fransisiko yise “Antiquum Ministerium” ashishikariza Inama z’Abepisikopi gutuma Ministeri y’umukateshisti igira imbaraga hashyirwaho amahugurwa akenewe kandi ahoraho kandi abakora ubu butumwa bakabuhabwa ku mugaragaro na Kiliziya. Kuri ubu mu gihugu hose habarurwa abakateshiste basaga ibihumbi icumbi, bamwe muri bo bakaba baramaze gukorerwaho umuhango ubaha ku mugaragaro uyu murimo.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose