Abakateshiste bo mu Rwanda batangiye urugendo Nyobokamana i Namugongo
Kuri uyu wa 23 Mata 2024, Abakateshiste bahagarariye abandi mu madiyosezi yose yo mu Rwanda, berekeje mu gihugu cya Uganda, mu rugendo Nyobokamana rw'iminsi itatu.
Uru rugendo nyobokamana rubaye ku nshuro ya kabiri, rwitabiriwe n'abakateshi bagera kuri 96, abenshi muri bo akaba ari ubwa mbere barugiyemo.
Ku Isaha ya Saa Tatu ni bwo Abitabiriye uru rugendo bahaguritse mu Mujyi wa Kigali. Mu rugendo bagendaga basenga basabira Abakateshiste bo mu Rwanda n'abo ku isi yose. Ku Isaha ya Saa Saba ni bwo bageze ku Mupaka wa Gatuna, aho bambukiye binjira mu gihugu cya Uganda. Nyuma yo kwerekana ibyangombwa no guhabwa impushya zo kwambuka umupaka, Saa Cyenda bavugiye hamwe ishapule y'impuhwe z'Imana, bakomeza urugendo bagana i Namugongo.
Bamwe mu baganiriye na Kinyamateka bavuze ko bishimiye kujya kureba aho umurinzi w'abakateshiste yapfiriye no kumenya amateka.
Nyirarukundo Emerita, wo muri Paruwasi ya Kabuga, Diyosezi ya Kabgayi, yabwiye Kinyamateka ko yishimye kuba agiye kureba aho umurinzi w'Abakateshiste yapfiriye ari naho yavukiye, kuko yifuza kuzatera ikirenge mu cye. Yavuze ko ajyanye ibyifuzo byo gusabira no gutura abana n'urugo rwe abahowe Imana b'i Bugande .
Muri uru rugendo, Abakateshiste banaherekejwe n'Abapadiri n'Abihayimana. Na bo bavuga ko bishimiye gukora urugendo nyobokamana i Namugongo kuko bibakomereza ukwemera.
Padiri Jean Paul Duhirwe, ukorera ubutumwa muri Paruwasi Katederali ya Butare, yagize ati "Ni byiza kujya kureba ahantu habaye igikorwa cy'indashyikirwa cyo gupfa umuntu azize ukwemera kwe. Bituma ubona ko ibyo wemera hari abateye intambwe ndetse bakemera no gupfa kubera ukwemera."
Soeur Genéviève Uwamariya, Umunyamabanga wa Komisiyo ya kateshezi mu Nama y'Abepisikopi Gatolika mu Rwanda, yavuze ko urugendo nyobokamana rw'abakateshiste i Namugongo ruzafasha Abakateshiste guhuza Ivanjili bigisha n'urugero rwiza rw'imibereho ndetse bakabitoza n'Abo bigisha.
Ati " Mu gihe mu Rwanda hakiri ikibazo cyo guhuza ukwemera n'ubuzima. Urugendo nyobokamana rufasha umukateshiste guhuza ukwemera kwe n'ubuzima kuko ubuzima. Umuntu ntabe umukristu wo ku cyumweru gusa, umwe ufasha abana ngo bahabwe amasakaramentu gusa, ahubwo umuntu akaba umukristu ku buryo bigaragarira mu mibereho ya buri munsi."
Biteganyijwe ko urugendo nyobokamana rw'abakateshiste bo mu Rwanda, rwatangiye kuri uyu wa 23 Mata ruzasozwa tariki ya 26 Mata 2024. Nyuma yo guturirwa Igitambo cya Misa muri Basilika y'Abahowe Imana b'I Bugande i Namugongo, bazasabana n'abakateshiste b'i Namugongo, banasure aho Andereya Kagwa ashyinguye n'ahaguye abandi bahowe Imana b'i Bugande.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.