Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Abakrisitu bakangurirwa gutunga Bibiliya y’Igitabo aho kwiringira Bibiliya zo kuri Murandasi

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 15 Mutarama 2023, Pasitori Viateur Ruzibiza, Umunyamabanga mukuru w’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda yasabye abakristu gutunga Bibiliya y’igitabo aho kwiringira Bibiliya zo kuri murandasi kuko uko ikoranabuhanga ritera imbere ariko hari abashobora kwinjirira ububiko byayo bakagira ibyo bahindura bagamije inyungu zabo bwite.

Abakrisitu bakangurirwa gutunga Bibiliya y’Igitabo aho kwiringira Bibiliya zo kuri Murandasi
Abakrisitu bakangurirwa gutunga Bibiliya y’Igitabo aho kwiringira Bibiliya zo kuri Murandasi

Iki kiganiro cyari kigamije guteguza gahunda y’icyumweru cyahariwe gusabira ubumwe bw’abakristu, cyari cyitabiriwe na Padiri Cyrille Uwizeye, Umunyamabanga wa Komisiyo y’Abepiskopi ishinzwe umubano n’andi madini n’amatorero.

Agaruka ku buryo bateganya kurinda Bibiliya muri iki gihe cy’ikoranabuhanga rigezweho n’ubwenge buhangano, Pasitori Ruzibiza yavuze ko bigoye ari nayo mpamvu ashishikariza abakiristu gutunga Bibiliya y’igitabo.

Pasitori Ruzibiza aragira ati “Ibyo mu ikoranabuhanga bihinduka ijoro n’amanywa ariko icyo ufite mu ntoki zawe nicyo uba utunze kuko ntawakigiraho ububasha utabumuhaye. N’ubwo tugira ububiko bw’inyandiko za Bibiliya ku ikoranabuhanga ntibibuza abantu kuba bakwinjirira izi nyandiko.”

Akomeza agira ati “Icyo tubwira abakrisitu nibatunge Bibiliya nk’igitabo kuko cyo nta muntu uzakimwambura naho ubundi ikoranabuhanga kuririnda biragoye.”

Pasitori yanongeyeho ko Bibiliya ikeneye kurindwa kuko hari ibitero bitandukanye biyigabwaho hitwajwe impamvu zitandukanye.

Ati “Hari abakeneye ko ibiri muri Bibiliya bihinduka kuko hari abavuga ko ishaje itakijyanye n’igihe, hari abavuga ko Bibiliya icira abandi urubanza, hari n’abashaka kuyizimiza ngo ntizongere kuuboneka.”

Ashingiye kuri ibi, Pasitori Ruzibiza arasaba abakristu guharanira gutunga Bibiliya mu ngo zabo kuko aribwo buryo bwonyine bwo kwizera ko Bibiliya irinzwe.

Kugeza ubu mu Rwanda, Bibiliya zemewe ni Bibiliya Ntagatifu, Bibiliya yera na Bibiliya Ijambo ry’Imana.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose