Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Abakristu ba Paruwasi Katedarali St. Michel bateguriwe Icyumweru cyahariwe kuzirikana ku butumwa bwa Nyina wa Jambo i Kibeho

Mu rwego rwo kwitegura umunsi mukuru w’Asomusiyo, kuva tariki 8-15 Kanama 2022 abakristu ba Paruwasi Katedarali Saint Michel i Kigali, bateguriwe icyumweru cyahariwe kuzirikana ku butumwa bwa Bikira Mariya Nyina wa Jambo.

Abakristu ba Paruwasi Katedarali St. Michel bateguriwe Icyumweru cyahariwe kuzirikana ku butumwa bwa Nyina wa Jambo i Kibeho
Abakristu ba Paruwasi Katedarali St. Michel bateguriwe Icyumweru cyahariwe kuzirikana ku butumwa bwa Nyina wa Jambo i Kibeho

Muri iki cyumweru kizaba gifite insanganyamatsiko igira iti “Mbabajwe n’uko nza mbasanga mwe mukampunga, kuko mbabwira inkuru nziza ntimuyumve, nabaha nabaha ubutumwa ntimubwakire,” Amagambo Bikira Mariya yabwiye Nataliya ku wa 15 Kanama 1982, Abazitabira bakazagezwaho inyigisho ku matariki, insanganyamatsiko n’abatumirwa ku buryo bukurikira:

Ku wa Mbere, tariki 08/8/2022: Insanganyamatsiko iragira iti“ Bikira Mariya ni Umubyeyi”, inyigisho izatangwa na Fureri Jean Chrysostome. Ku wa Kabiri tariki 09/8/2022, Insanganyamatsiko ni “Ubutumwa bwa Nyina wa Jambo yatangiye mu bimenyetso”, inyigisho izatangwa na Musenyeri Edouard Sinayobye , n’Igitambo cya Misa kizaturwa Nyiricyubahiro Antoni Karidinali Kambanda.

Ku wa Gatatu tariki 10/8/2022, Insanganyamatsiko ni “Abantu nibashishoze bagire ukwemera nyako kuko muri iki gihe ubuhakanyi buza mu mayeri”, inyigisho izatangwa na Padiri Eugene Niyonzima; ku wa Kane tariki 11/8/2022, Insanganyamatsiko ni “ Tuzirikane amarira y’Umubyeyi Bikira Mariya i Kibeho”, inyigisho izatangwa na Padiri Casimir Ruzindaza.Hakazanatangwa Isakaramentu rya Penetensiya.

Ku wa Gatanu tariki 12/8/2022, Insanganyamatsiko ni “Agaciro k’ububabare n’umwanya wabwo mu mibereho y’umuntu cyane cyane imibereho ya gikristu.”Inyigisho izatangwa na Mukayiranga Emertha.

Umunsi mukuru wa Asomusiyo ni umunsi mukuru ukomeye muri Kiliziya Gatolika, aho abakristu gatolika ku isi bahimbazwa Ijyanwa mu Ijuru rya Bikira Mariya, ukanagira umwihariko ku mabonekerwa ya Bikira Mariya i Kibeho kuko kuri uyu munsi tariki 15 Kanama 1982 Bikira Mariya yabonekeye abakobwa batatu aribo Alphonsine Mumureke, Nataliya Mukamazimpaka na Mariya Clara Mukangango ababaye cyane. Ababonekerwa bamubajije impamvu kuri uyu munsi yaje kubasura ababaye cyane, arira, abasubiza ko ababajwe n’uko isi imeze nabi, igiye kugwa mu rwobo, We aza asanga abayituye ngo abakize, aho kumwakira bakamuhunga, yabaha ubutumwa bakanga kubwakira.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose