Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Abakristu baturutse ku migabane yose y’isi bifatanyije na Kibeho kwizihiza isabukuru ya 41 y’amabonekerwa ya Bikira Mariya

Kuri uyu wa mbere tariki 28 Ugushyingo 2022, Imbaga y’abakristu baturutse ku migabane yose y’isi yifatanyije n’Abanyarwanda guhimbaza isabukuru ya 41 y’amabonekerwa ya Bikira Mariya i Kibeho

Abakristu baturutse ku migabane yose y’isi bifatanyije na Kibeho kwizihiza isabukuru ya 41 y’amabonekerwa ya Bikira Mariya
Abakristu baturutse ku migabane yose y’isi bifatanyije na Kibeho kwizihiza isabukuru ya 41 y’amabonekerwa ya Bikira Mariya

Ibirori byo kwizihiza iyi sabukuru byafunguwe n’igitambo cya Misa cyatuwe ku mugoroba wo ku cyumweru tariki 27 ugushyingo 2022 ku ngoro ya Bikira Mariya i Kibeho, Igitambo cy’Ukaristiya cyayobowe na Musenyeri Selesitini Hakizimana, Umwepiskopi wa Gikongoro. Gikurikirwa no gutambagiza ishusho ya Bikira Mariya, igitaramo cy’imbyino n’indirimbo, inyigisho no kuvuga ishapule.

Kwizihiza uyu munsi nyirizina byabaye none ku wa mbere mu gitambo cy’Ukaristiya cyayobowe na Musenyeri Selesitini Hakizimana, Umwepiskopi wa Gikongoro akikijwe n’abasaseridoti benshi biganjemo Abanyarwanda n’abanyamahanga baje baherekeje abakristu baje kwizihiriza iyi sabukuru i Kibeho.

Mu nyigisho yagejeje kubitabiriye iyi sabukuru, Musenyeri Selesitini yavuze ko Ubutumwa Bikira Mariya yatangiye i Kibeho bugamije gufasha abatuye isi guhinduka, bityo ababwumva bakarangwa no kugarukira Imana, kuba abantu beza, maze bakaba indabo nziza zihumurira bose na hose nk’uko Bikira Mariya yabisabye ababonekerwa.

Musenyeri Selesitini yibukije abaje kwizihiza iyi sabukuru ko ubutumwa Bikira Mariya yatangiye i Kibeho bwari bugamije kwigisha abantu Urukundo, bagaca ukubiri n’imigenzo mibi y’urwango, ngo kuko umukristu mwiza adakwiye kwanga mugenzi we cyangwa kugira undi muntu yanga. Ahubwo akaba intumwa yigisha kandi irangwa n’urukundo mu bantu. Yibukije abakristu ko Bikira Mariya i Kibeho yazaniye abatuye isi Jambo, abasaba kumwakira na yombi, bakirinda kuba nka wa mwijima wanze kwakira urumuri.

Padiri Francois Harelimana Umuyobozi w’Ingoro ya Bikira Mariya Umunyamibabaro y’i Kibeho avuga ko ubutumwa Bikira Mariya yatangiye i Kibeho butareba abanyarwanda gusa, ko ahubwo yasabye ababonekerwa ko bwagezwa ku isi hose; Yavuze kandi ko ubu butumwa atari ubwo mu gihe cy’amabonekerwa gusa ko n’uyu munsi Bikira Mariya agisaba abantu kubukurikiza kuko bugamije kwigisha abantu gukora ugushaka kw’Imana no gukiza isi.

Kwizihiza isabukuru y’Amabonekerwa ya Bikira Mariya ku ncuro ya 41 byitabiriwe n’abakristu baturutse mu bihugu bitandukanye byo ku isi birimo: u Burundi, Uganda, RD Congo, Tanzaniya, Zambiya, Kenya, Nigeria, Gabon, Congo Brazaville, Polonye, u Budage, USA, u Butaliyani, Espanye, u Buhinde, Bosnie Herzebovine,n’ahandi.

Ku mugoroba wo ku wa 28 Ugushyingo 1981 nibwo Bikira Mariya yabonekeye umukobwa wa mbere ari we Alphonsine Mumureke wigaga mu ishuri rya College ya Kibeho, amubwira ko ari Nyina wa Jambo, ko abazaniye ubutumwa busaba abatuye isi guhinduka bakagarukira Imana, bagasenga nta buryarya basabira isi kuko shitani agambiriye kuyigusha mu rwobo. Bikira Mariya yasezeye kuri Alphonsine mu ibonekerwa rya nyuma ryo ku wa 28 Ugushyingo 1989.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose