Abana bahuriye na Papa Leo XIV mu isengesho rya Rozari ryo gusabira bagenzi babo amahoro
Abana bagera kuri 700 bari kumwe na Papa Leo XIV mu Busitani bwa Vatikani, aho basengeye hamwe bavuga Rozari basabira amahoro abana n’imiryango bibasiwe n’intambara n’urugomo hirya no hino ku isi.
Ku wa 1 Ukwakira 2026, umunsi wa mbere w’ukwezi kwahariwe Rozari, abantu bagera ku 1.300, barimo abana hafi 700, bateraniye ku nzu y’Imboneko ya Lourdes iri mu Busitani bwa Vatikani, basengera amahoro ku isi hamwe na Papa Leo XIV.
Iki gikorwa cyabaye mu rwego rwa gahunda itegurwa n’Umuryango Aid to the Church in Need (ACN), aho abana bo hirya no hino ku isi basabwa guhuriza hamwe amasengesho yabo basabira amahoro.
Abana bo muri paruwasi n’amashuri atandukanye yo mu Mujyi wa Roma bari bahagarariye abandi bana bo mu bice bitandukanye by’isi. Mu kugaragaza ubumwe bw’abasenga nubwo bavuga indimi zitandukanye, buri gice kimwe muri bitanu bigize Rozari cyasomwe mu rurimi rwihariye: Igitaliyani, Icyesipanyoli, Urdu, Ikidage n’Icyarabu.
Amahoro ku bana bose bo ku isi
Muri ubu busabe, Papa Leo XIV yibukije abana ko isengesho ryabo rifite umwihariko, cyane cyane iyo basabira abana bari mu bihugu birimo intambara.
Papa yababwiye ati “Turimo gusaba Yezu na Mariya impano idasanzwe, amahoro ku bana bose bo ku isi, cyane cyane ababa ahantu hari intambara, mu bihugu byinshi byo ku isi.”
Yabibukije ko Rozari ari isengesho ryoroshye buri wese ashobora gusenga, kandi ko indabyo abana batanze mbere yo gutangira buri gice cya Rozari ari ikimenyetso cy’urukundo.
Papa Leo XIV yabasabye kandi gutekereza ku bihe by’ingenzi by’ubuzima bwa Yezu, aho yazaniraga abantu urumuri n’amahoro, birimo Batisimu ye muri Yorodani, igitangaza yakoreye mu bukwe bw’i Kana, kwamamaza Ingoma y’Imana, Ihindurwa rye ryo ku musozi no gushyiraho Ukaristiya mu Cyumba cy’Ifunguro rya nyuma.
Yagize ati “Ntimukigere mwibagirwa ibi bihe kandi mujye mubishimira, kuko ari bwo Yezu yaduhaye impano nziza cyane. Nimumusabe mufite icyizere, mwese muhuriye hamwe muti duhe amahoro.”
Amasengesho y’abana ahuza isi
Cardinal Kurt Koch, Umuyobozi w’Urwego rwa Vatikani rushinzwe guteza imbere Ubumwe bw’Abakristu, na we yashimangiye ko iyi gahunda ifasha abana kumva ko bashobora kugeza kuri Yezu imibabaro y’abatuye isi.
Yagize ati “Hamwe na Bikira Mariya, bashobora kugeza imibabaro y’isi kuri Yezu.”
Yakomeje avuga ko ijwi ry’abana, bishingikirije ku Mana bafite icyizere, rifite umwanya wihariye mu mutima w’Imana.
Muri iki cyumweru cy’amasengesho, kuva ku wa 1 kugeza ku wa 7 Ukwakira, abakristu n’abana bo mu bice bitandukanye by’isi bazahurira mu isengesho, basabira cyane cyane abana bo muri Ukraine n’abandi bose bahuye n’intambara, imiryango yo muri Libani, Siriya na Terre Sainte, abakristu batotezwa muri Pakistan no mu bindi bihugu, ndetse n’abaturage bo muri Sudani y’Epfo, Cuba na Venezuela.
Papa Leo XIV yibukije abari bateraniye muri Vatikani ko amasengesho yabo atari ayabo bonyine, kuko abana bagera kuri miliyoni imwe hirya no hino ku isi bari kuyifatanyamo.
Mu gusoza, Papa yasabye abana kudahagararira ku isengesho gusa, ahubwo ko bagomba no kurigaragariza mu bikorwa byiza n’urukundo mu buzima bwa buri munsi.
Ati “Isengesho rigomba kujyana n’ibikorwa byiza n’ibikorwa by’urukundo. Uko ni ko amahoro akura.”
Iyi gahunda y’amasengesho y’abana izakomeza kugeza ku wa 7 Ukwakira, ikaba igamije guhuza abana bo hirya no hino ku isi mu gusabira amahoro, cyane cyane abana babayeho mu bihugu birimo intambara n’ubwiyongere bw’urugomo.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.