Abasaba Imana bisunze ubuvugizi bw’umuryango wa Sipiriyani Rugamba bagasubizwa barasabwa gutanga ubuhamya
Abakurikirana Dosiye y’ishyirwa mu batagatifu ba Kiliziya Sipiriyani Rugamba n’abo mu muryango we bishwe tariki 7 Mata 1994 bavuga ko iyi dosiye igeze aheza, bagasa ko abakorerwa ubuvugizi ku Mana n’uyu muryango bakomeza gutanga ubuhamya kuko na bwo bukenerwa muri uru rugendo.
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru nyuma y’inama igamije kungurana ibitekerezo ku cyakorwa kugira ngo ikibazo cy’abana bo ku muhanda gikemuke burundu mu Rwanda,Inama yabereye muri Hotel Lemigo i Kigali ku wa 27 Nzeri 2022; Myr Seriviliyani Nzakamwita yabwiye abanyamakuru ko hari Abanyarwanda batangiye gusaba Imana babinyujije kuri Rugamba Sipiriyani n’ umugore we Daphrose Mukansanga bakaronka ibyo basabye. Akavuga ko nyuma yo gukorerwa ubuvugizi ku Mana n’uyu muryango, uwabiyambaje akwiye gutanga ubuhamya ku babishinzwe kugira ngo bushyirwe mu nyandiko zizifashishwa muri gahunda yo kubagira abatagatifu.
Myr Seriviliyani Nzakamwita yagize ati“Igihe mwiyambaje Rugamba Sipiriyani na Daphroza mufite ikibazo, bakabumva, bakabasabira nk’abagaragu b’Imana; icyo gikorwa cy’ubutabazi babagiriye mukivuge. Kandi byaratangiye, mu Rwanda hari abatangiye gutanga ubwo buhamya. ” Akavuga ko abantu bagirwa abatagatifu kubera ko bagaragaza ubuvugizi aho bari mu ijuru.
Kuba ku rutonde rw’abatagatifu Kiliziya Gatolika ku isi ihimbaza nta munyarwanda urugaraho si ukuvuga ko mu Rwanda nta bantu bakoze ibyiza bahari cyangwa babayeho, ahubwo ni uko nta bantu babazi babashije guhamiriza Kiliziya gatolika mu Rwanda ibikorwa by’abo bantu, Myr Seriviliyani Nzakamwita akavuga ko abakristu bo mu Rwanda bagomba kuba abahamya b’ibyiza by’abo baturanye, babanye cyangwa bazi kugira ngo basabirwe gushyirwa muri izi nzego z’intwararumuri za Kiliziya gatolika.
Myr Seriviliyani yagize ati “Kuki twiyambaza abatagatifu bo mu Butaliyani, muri Amerika, mu Bufaransa…Mu Rwanda nta bikorwa byiza dukora?kuki nta batagatifu bahari? Kuba umutagatifu ni ukuba intwararumuri no kugaragaza ukwemera. Abakristu nibo bagomba guhaguruka bagasanga ubuyobozi bwa Kiliziya, bakayigaragariza abantu babaye intwarumuri mu kwemera no mu bikorwa byiza ,bakagaragaza ibyo bakoze, bakanabasabira gushyirwa mu batagatifu.”Akavuga ko kuba Dosiye ya Rugamba Sipiriyani n’abo mu muryango we igeze i Roma ari uko byasabwe na Kominote ya Emmanuel mu Rwanda, n’abandi rero bagomba kubisaba kuko biremewe kandi birashoboka.
Mu kiganiro n’itangazamakuru cyo ku wa 2 Nzeri 2022 cyabereye ku cyicaro cy’umuryango CECYDAR washinzwe na Rugamba Sipiriyani n’umugore we, Ngarambe Francois Xavier, umuyobozi wungirije (Vice postulateur) mu gikorwa cyo gusaba ishyirwa mu rwego rw’abatagatifu rya Rugamba Sipiriyani n’abo mu muryango we bapfanye kigeze ku ntera ishimishije kuko dosiye yavuye mu Rwanda yamaze kwakirwa i Roma, hakaba haratangiye gusoma ibiyikubiyemo.
Avuga ko iki gikorwa gifatwa nk’ikizamini cya mbere muri uru rugendo abashinzwe ubu busabe bamaze kugitsinda, ubu igikurikiyeho kikaba ari ugutegura indi nyandiko yitwa Pozitsiyo(Positio) ishobora kugira hagati ya paji 500 na 1000 ishyigikira ubu busabe ariko bigendeye kandi byuzuzanya na za nyandiko zoherejwe i Roma. Akavuga ko uyu munsi abashinzwe iki gikorwa batangiye kwandika indi nyandiko ya Pozitsiyo imeze nka Teze ya Dogitora ikubiyemo n’ ubuhamya bw’ingabire abantu babonye nyuma yo kubisaba Imana mu isengesho babinyujije ku bagaragu bayo Rugamba Sipiriyani na Daforoza Mukansanga.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.