Abayobozi 28 ba Seminari Nkuru zo muri Afurika bitabiriye Ihuriro mu Rwanda
Karidinali Kambanda yatangije ku mugaragaro ihuriro ry'Abayobozi ba Seminari Nkuru zo muri Afurika zifashwa na Missio Autriche riteraniye mu Rwanda kuva tariki 6-12 Ugushyingo 2023.
Abayobozi 28 bo mu bihugu bitandukanye by'Afurika ni bo bitabiriye iri huriro rizabera mu Iseminari nkuru ya Nyakibanda. Mbere yo kwerekera mu Nyakibanda abitabiriye ihuriro babanje guhurira I Kigali, bagira ibiganiro bitandukanue, basura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ndetse banakirwa na Antoni Karidinali Kambanda, Arikiyepiskopi wa Kigali na Perezida w'Inama y'Abepiskopi Gatolika mu Rwanda.
Mu gitambo cya Misa yo gutangira iri huriro, Karidinali Kambanda yahaye ikaze abitabiriye iri huriro ababwira ko bakorera Kiliziya umurimo ukomeye wo kuyifasha kugira abapadiri beza.
Yagize ati"Twishimiye kubakira mu Rwanda, nk'abayobozi ba seminari muri inkingi za Kiliziya. Kurera abapadiri b'ejo ni ubutumwa bw'ingenzi kuri Kiliziya."
Karidinali Kambanda avuga ko Afurika ifite amahirwe yo kuba igifite abasore benshi bifuza kuba abapadiri, gusa ikaba ikeneye kubategura kugira ngo bazabe abapadiri beza muri iyi si ya none irangwa n'imyumvire n'imibereho inyuranyije n'ubupadiri n'imigenzo myiza.
Nk'uko akomeza abisobanura, ibi ni byo bituma Kiliziya iha agaciro gakomeye uburere bw'abitegura kuba abapadiri mu rwego rwo kubafasha gushishoza ikihishe inyuma y'icyifuzo cyabo no kubategura kugira ngo bazabe abapadiri batareba inyungu zabo ahubwo bagashyira imbere inyungu z'ubushyo bashinzwe.
Karidinali Kambanda avuga ko iyo umupadiri yateguwe neza akaba umupadiri ukunda abo ashinzwe aho kwikunda bituma n'abakristu bahuguka bakitangira iyogezabutumwa ndetse bakabasha no gukora ibyo umuntu atakekaga ko bashobora nko kwiyubakira amaparuwasi. Iyi mikorere ni nayo abonamo igisubizo gikwiye ku kibazo cy'inkunga zigenda zigabanuka bigatuma abakristu bagombwa kwishakamo ibikenewe kugira ngo Kiliziya ibashe gukora ubutumwa neza.
Yanagarutse ku kibazo cy'abapadiri bakabiriza ubutegetsi avuga ko ari ingaruka zo kubura urukundo n'ubwitange. Ugasanga umupadiri aho kwitangira abo ashinzwe ahubwo arabashakamo inyungu.
Abahagarariye Missio Autriche muri iyi nama bavuga ko bishimira ubu butumwa bakorera Kiliziya ndetse bakavuga ko baterwa ibyishimo no kubona uko abaseminari barihiye baba abapadiri beza ndetse bagahabwa n'izindi nshingano nko kuba Abepiskopi n'abakaridinali.
Missio Autriche ifasha Seminari zitandukanye kubona amafaranga ya buri munsi akenerwa mu burere bwabo. Buri museminari akaba ashakirwa umwishingira akamugenera ibizamutangwaho kugera arangije.
Nyuma y'Igitambo cya Misa yo gutangiza iri huriro ku mugaragaro Karidinali Kambanda yakiriye ku meza abitabiriye iri huriro bafata n'umwanya wo kwibwirana no kugezwaho amakuru kuri Kiliziya Gatolika mu Rwanda.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.