Abayobozi, ababyeyi barasabwa kurushaho gufasha abana gukura bisanisha na Yezu
Mu birori byo guhimbaza umunsi Mpuzamahanga w’Iyogezabutumwa ry’Abana ku rwego rwa Kiliziya Gatolika mu Rwanda, byabereye kuri Katederali ya Byumba, Myr Papias Musengamana yasabye uruhare rwa buri wese mu gufasha abana gukura basanisha ubuzima bwabo n’ubwa Yezu Kiristu.
Ibirori byo guhimbaza uyu munsi, byabaye kuri iki cyumweru tariki ya 07 Mutarama 2023. bibumbirirwa n’Igitambo cyatuwe na Myr Papias Musengamana, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Byumba.
Uretse abihayimana batandukanye bari bakereye kwifatanya n’abana guhimbaza uyu munsi, ibi birori byanitabiriwe kandi n’uhagarariye Ikigo gishinzwe imikurire y’Abana (NCDA), uhagarariye ubuyobozi bw’akarere ka Gicumbi n’abana bahagarariye abandi muri diyosezi zitandukanye ziri mu Rwanda.
Yifashishije ubutumwa Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda yageneye Umunsi Mpuzamahanga w’Iyogezabutumwa ry’Abana, Myr Musengamana yasabye abana kwisanisha na Yezu birinda ibintu byose bibacisha ukubiri no gusa n'Umwana Yezu aho muri hose.
Ati “Mu ishuri mwige mutarangara, mwite kandi mwumve inama z'ababyeyi, mwirinde ababashuka n'ababashora mu ngeso mbi, nimukunde Yezu kandi mumubwire n'abandi bana, Mwibuke kuzirikana abana bose bari mu bibazo bitandukanye mubasabire kandi mubafashe."
Myr Musengamana yakomeje avuga ko kugira ngo abana bisanishe na Yezu, bakeneye ubufasha bw’abantu batandukanye barimo ubuyobozi, ababyeyi, abarezi n’abandi bose bagira uruhare mu burere bw’abana.
Ku ruhande rw’ubuyobozi mu nzego zitandukanye, Myr Musengamana yabasabye kwita ku kunoza amategeko arengera abana kandi abatoza gukurana indangagaciro zibafasha kuba abantu byuzuye, bifungurira abandi, kandi bazi guharanira uburenganzira bw'abandi.
Yasoje asaba ababyeyi, abarezi n'abandi bose bagira uruhare mu burere bw'abana gutoza abana gusenga, kubaha, babarinda kwigiramo ibitekerezo byose by'amacakubiri.
Ati "Ni mubahe umwanya kandi mubatege amatwi. Nimwimakaze umuco w'ubusabane mu rugo, mu baturanyi no ku mashuri; bityo n'abana banyu bakurizeho kubana neza n'abandi, babikesha urugero rwiza mubatoza."
Yanasabye ko abana bakwiye kubona umwanya uhagije wo kwiga isomo ry'Iyobokamana ndetse bakanafashwa kujya mu miryango ya Agisiyo Gatolika kuko bibafasha gukura neza.
Aganira na Kinyamateka, Padiri Leonidas Ngomanziza, Umuyobozi w’ibikorwa bya Papa by’iyogezabutumwa mu Rwanda n’Umunyamabanga wa Komisiyo y’Abepiskopi ishinzwe iyogezabutuwa ry’abana mu Rwanda, yavuze ko ibikorwa bitandukanye birimo; gukangurira abana kujya mu matsinda atandukanye, imiryango ya Agisiyo Gatolika, utugoroba tw’abana, amatsinda y’abana, Puer cantores, kuba abahereza, kwitabira kuba abasomyi, gucunga umutuzo, kwitabira misa z’abana ziba ku maparuwasi [….] bigamije gutoza abana kumva ko ari abogezabutumwa b’uyu munsi n’ejo hazaza.
Padiri Ngomanziza yasabye abagira uruhare mu kwita ku bana [barimo abepiskopi, abasaserdoti, abafasha b’abana, abarezi b’abana...] kurushaho gukunda abana kuko abana bugarijwe n’ibibazo byinshi birimo imiryango ibanye nabi, abashaka konona ubuzima bwabo n’ibindi.
Ati “Hari abana batabona uburere buhagije, hari abatabona ibyo kurya bihagije. Abadafite ubushobozi bwo kujya ku ishuri, twebwe rero turasabwa kwicara tukabyigaho hanyuma tugashaka ibisubizo bituma aba bana bava muri ubwo buzima bubi.”
Padiri Ngomanziza nawe yasabye ababyeyi kumenya kwita ku mwana akiri muto, kugira ngo umwana azakurane ubuzima n’uburere bwiza.
Ati “Uko ababyeyi babanye bigira ingaruka ku mwana utwitwe, iyo umwana avukiye mu muryango urimo ibyishimo wa mwana akura neza, ariko iyo umwana avukiye mu muryango urimo amakimbirane, ibibazo ubukene, uburwayi... umwana akurana ibikomere. Bisaba ko rero umubyeyi yitoza kumenya imihindagurikire mu mikurire y’umwana akagira n’uburyo agomba kumuba hafi.”
Yajose avuga ko kuri ubu iyogezabutumwa ry’abana mu Rwanda rihagaze neza kuko muri iyi minisi ya Noheli abepiskopi bafashe umwanya wo kwegera abana bakabasangiza Noheli ndetse ahanini hagamijwe no kwita ku bana bafite ibibazo bitandukanye.
Yongeyeho ko mu madiyosezi kandi haba amahuriro y’abana, [amahuriro aba mu biruhuko] bigafasha abana kuganira, bikabibutsa ko bagomba kwiga, ko bagomba kujya mu matsinda, mu miryangoremezo. Ati “Ikindi, muri buri diyoseze hari Komisiyo ya Diyosezi ishinzwe iyogezabutmwa ry’abana ndetse no muri Parwasi hariyo Padiri ushinzwe abana n’abo bafatanya.”
Umunsi Mpuzamahanga w'Iyogezabutumwa ry'Abana washyizweho na Papa Pie XII, mu mwaka 1950. Ni umunsi uhimbazwa ku cyumweru cy'Ukwigaragaza kwa Nyagasani.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.