Abayobozi b'amashuri gatolika barasabwa kugaragaza ubukristu mu mikorere yabo
Mu mwiherero w'abayobozi b'amashuri gatolika muri diyosezi ya Nyundo zone Pastorale ya Gisenyi, abayobozi bibukijwe ko ubukristu bukwiye kuba isoko y'impinduka nziza n'imiyoborere myiza y'amashuri.
Padiri Colbert Nzeyimana, Padiri mukuru wa paruwasi ya Muramba, ni we watanze ikiganiro cya mbere cyagarutse ku ruhare rw'ubukristu n'ubuzima bwa gikristu mu mikorere myiza y'umuntu.
Padiri Colbert yabwiye bayobozi b'amashuri ko ukwemera kwegereza umuntu Imana kandi kubagira ingirakamaro mu bandi.
Yakomeje asobanura ko ubukristu atari ibimenyetso cyangwa amagambo ahubwo ari imikorere n'imibereho iboneye, ituma umuntu ahinduka umunyu n'urumuri rw'isi.
Mu kiganiro yatanze yagarutse ku ngero zimwe z'ibikorwa n'abayobozi b'amashuri bakeneyemo kugaragaza urugero rwiza rwa gikristu. Yagarutse ku mikoranire n'abarezi ndetse n'ababyeyi no ku mikoreshereze y'umutungo w'ishuri aho abayobozi b'amashuri bashingiye ku nyigisho z'Ivanjili bakwiye gushiira imbere ubunyangamugayo bigatuma bagirirwa icyizere.
Bamwe mu bayobozi baganiriye na Kinyamateka bagaragaje ko uyu mwiherero uziye igihe kuko uje mu gihe barimo kwitegura umwaka w'amashuri bikaba bizabafasha gukora neza inshingano zabo nk'abayobozi bamurikiwe n'imigenzo myiza ya gikristu.
Uyu mwiherero ubaye ku nshuro ya mbere uzamara iminsi ibiri ukazaganirwamo ingingo zitandukanye zizagaruka ku cyerekezo cya Diyosezi ya Nyundo mu kubaka ireme ry'uburezi.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.