Abayobozi b'amashuri Gatolika muri diyosezi ya Kabgayi basabwe kuzasiga umurage mwiza ku mashuri bayobora
Mu rugendo Nyobokamana bakoreye kuri Paruwasi ya Save na Seminari Nkuru ya Nyakibanda, Abayobozi b'amashuri Gatolika muri diyosezi ya Kabgayi basabwe gukora neza Umurimo bashinzwe kugira ngo bazasige umurage mwiza ku mashuri bayobora.
kuri uyu munsi wa kabiri w'Umwiherero w'Abayobozi b'amashuri Gatolika muri diyosezi ya Kabgayi, abasaga 200 bitabiriye umwiherero, basuye Paruwasi ya Save ari yo Misiyoni Yashinzwe bwa mbere mu Rwanda n'abamisiyoneri.
Bageze i Save, Abayobozi b'amashuri Gatolika ya diyosezi ya Kabgayi basobanuriwe amateka yaranze iyi paruwasi yabimburiye ayandi banerekwa uko yatangiye n'ahakorerwaga ubutumwa bwa paruwasi mu bihe bitandukanye by'amateka yayo.
Nyuma yo gusura Paruwasi ya Save bakomereje mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda urugo rumaze kurererwamo abapadiri basaga 1463. Bakigerayo batemberejwe ibice bitandukanye bigize uru rugo uhereye kuri Kiliziya ya Seminari, amashuri, amacumbi y'abafaratiri, bakomereza ku bibuga by'imyidagaduro no ku bikorwa by'ubuhinzi n'ubworozi bikorwa na Seminari basoreza ku cyumba abafaratiri bafatiramo amafunguro nabo baboneraho kuhafatira ifunguro bari bateguriwe na Seminari.
Uretse imiterere isanzwe ya Seminari yatunguye benshi, Abayobozi b'amashuri ya Kabgayi batangajwe n'imirimo ikorerwa mu Iseminari cyane cyane iy'ubuhinzi n'ubworozi bw'amatungo maremare n'amagufi.
Mu kiganiro bahawe na Sr Immaculee uwamariya, yasabye abayobozi gukora neza Umurimo bafite kugira ngo Ubwo bazaba batakiri ku bigo bayobora abahari bazajye bagira icyo babibukiraho cyiza.
Kugira ngo ibi babigereho Sr Immaculee yabahaye inama zitandukanye bakwiye kwitaho kugira ngo babashe kurangiza Umurimo bashinzwe. Muri zo Yababwiye ko bakwiye kwirinda ubunebwe, bakirinda kwikomeza no gukabiriza ibyubahiro. Yabasabye kandi gukunda Imana no kuyikorera kuko umugaragu wayo ntacyo abura. Yabasabye kandi kwirinda guhora baganya kuko ntacyo byabagezaho Ahubwo bakigirira ikizere kuko n'Imana iba yarakibagiriye ikabaha inshingano. Bakaba bagomba kuzitwararika kuko zigira Ingaruka zikomeye kandi z'igihe kirekire ku bo bashinzwe.
Padiri Habimana Germain, ushinzwe amashuri Gatolika muri diyosezi ya Kabgayi, yabwiye Abayobozi b'amashuri ko bidahagije gutangarira ingurube babonye mu Iseminari ahubwo ko bakwiriye gufatira Urugero ku byo babonye nabo bakagerageza kubyigana ku mashuri bayobora. Yabasabye kubyaza umusaruro amasambu bafite n'andi mahirwe atandukanye kugira ngo koko umunsi bahavuye bazahavane ishema basize umurage mwiza.
Umwiherero w'Abayobozi b'amaahuri Gatolika muri diyosezi ya Kabgayi Ubaye ku nshuro ya 7. Bikaba biteganyijwe ko uzasozwa kuri iki cyumweru ukazasorezwa muri Seminari Nkuru ya Kabgayi.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.