Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Abigishwa ba Yezu mu Ukaristiya bahimbaje Yubile y'Imyaka Ijana

None, ku wa 09 Ukuboza 2023, kuri Paruwasi ya Kicukiro, Umuryango w'Ababikira  ‘Abigishwa ba Yezu mu Ukaristiya wahimbaje Yubile y'Imyaka ijana umaze ushinzwe.

Abigishwa ba Yezu mu Ukaristiya bahimbaje Yubile y'Imyaka Ijana
Abigishwa ba Yezu mu Ukaristiya bahimbaje Yubile y'Imyaka Ijana

Igitambo cya Misa yo kwizihiza iyi Yubile, cyayobowe na Padiri Jean Bosco Ntagungira wari uhagarariye Arkiyepiskopi wa Kigali 'Antoni Karidinali Kambanda'.

Ibi birori kandi byitabiriwe n'abihayimana batandukanye barimo Myr Eugene Dushimurukundo wari uhagarariye Umwepiskopi wa Diyosezi ya Gikongoro na Madre Maria Giuseppina Leo uyoboye Umuryango w'Ababikira 'Abigishwa ba Yezu mu Ukaristiya' ku rwego rw'isi.

Sr. Consolée Dusabumuremyi uhagarariye uyu muryango mu Rwanda yavuze ko kwizihiza Yubile y'imyaka 100 ari ikintu gikomeye ku muryango.

Ati "Ni impano ikomeye y'umuhamagaro Nyagasani yahaye abavandimwe bose bari muri uyu muryango mu migabane ine y'isi. Kubw'ibyo rero turi mu byishimo bikomeye."

Sr. Dusabumuremyi yakomeje avuga ko bashimira Imana yababaye hafi mu rugendo kuko yabafashije kwivugurura.

Yongeye ati "Turashima Kiliziya yumvise umuhamagaro wacu, ikaduha umwanya wo kuvuga ubutumwa bwacu no kubusangiza abandi."

Nk'uko Sr. Dusabumuremyi yakomeje abivuga, urugendo rw'iyi Yubile rwaranzwe n'ibikorwa bitandukanye birimo n'urugendo bagiriye i Vatikani.

Ati "Twagize amahirwe yo gusura Papa Fransisko aho twaronkeye ingabire ndengakamere [Indulugensiya ishyitse]. Twagize kandi igihe cyo gusenga, twifatanya n'abakristu, tubatoza isengesho ryo gushengerera, tubabwira Yezu, tubumvisha icyiza cyo kwegera Yezu mu Ukaristiya."

Umuryango w'Ababikira 'Abigishwa ba Yezu mu Ukaristiya' washinze mu mwaka wa 1923, ushinzwe na Myr Raffaello Delle Nocche wabaye Umwepiskopi wa Tricarico mu gihugu cy'Ubutaliyani mu mwaka wa 1922.

Uyu muryango waje kwagurira ibikorwa byawo mu bihugu bitandukanye byo ku migabane ya Amerika yepfo, Afurika na Asia.

Mu Rwanda, uyu muryango wahageze mu mwaka wa 1975.

Myr Raffeaello washinze uyu muryango yatabarutse ku wa 25 Ugushyingo 1960.

Inshingano z'ibanze z'Ababikira b'Abigishwa ba Yezu mu Ukaristiya ni; Ukuramya igihe cyose Yezu Muzima mu Isakaramentu ry'Ukaristiya, Guhongerera ibyaha by'abantu bahabwa nabi iryo Sakaramentu ry'urukundo rwe, no Gusaba ubutitsa Imana ngo yohereze abasaruzi benshi mu myaka ye, kugira ngo ingoma y'Imana isakare bidatinze mu bantu batuye isi.

Uretse izi nshingano, uyu muryango kandi ukora ibikorwa bitandukanye bijyanye n'uburezi, katheshezi, gufasha urubyiruko no Kwita ku batishoboye.

Kuri ubu, mu Rwanda, uyu muryango ufite ingo enye zirimo eshatu ziri muri Arkidiyosezi ya Kigali n'urundi rumwe ruri muri Diyosezi ya Gikongoro.

Muri Arkidiyosezi ya Kigali, urugo rukuru ruri muri Paruwasi ya Kicukiro, urundi ruri muri Paruwasi ya Kigarama (Bicumbi), urundi muri Paruwasi ya Nkanga (Santarali ya Nyiragiseke), mu gihe urugo rwabo muri Diyosezi ya Gikongoro ruherereye i Kibeho.

Aho bafite ingo kandi bagiye bahagira n'ibigo by'amashuri nk'uko mu butumwa bwabo harimo uburezi.

Kicukiro bahafite ishuri ribanza n'ishuri ry'inshuke, i Bicumbi bakahagira ishuri ry'inshuke n'ishuri ry'imyuga (TVET) mu gihe i Kibeho bahafite ishuri ry'inshuke, iribanza n'ishuri ry'imyuga (TVET).

Uyu muryango kandi ufite ubutumwa mu ishuri ry'inshuke, iribanza n'iryisumbuye biri muri Santarali ya Nyiragiseke iherereye muri Paruwasi ya Nkanga. Ni ubutumwa boherejwemo na Arkidiyosezi ya Kigali.

Kuri ubu, uyu muryango ufite ababikira b'Abanyarwandakazi basaga 70 bakoze amasezerano ya mbere n'aya burundu mu gihugu hose.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose