Akamaro ka Karoti n’umwihariko wayo mu kurwanya ubuhumyi
Karoti ni kimwe mu bihingwa bikoreshwa kandi bikaboneka cyane kubera byoroshye guhingwa. Zikunda kugira ibara risa na oranje, riri hagati y’umutuku n’umuhondo nubwo hari andi mabara ariko ataboneka cyane nk’umweru n’mutuku. Ifasha muri byinshi, haba mu kugabanya cholesterol mu mubiri, kurinda indwara z’umutima no gutuma tubona neza.
Ikungahaye cyane kuri beta-carotene ndetse na fibres; Ikungahaye ku binyabutabire bizwi nka antioxidant, birinda uturemangingo kwangirika. Ni imvano nziza ya vitamin A, C, K na vitamin B8; Ikungahaye ku myunyungugu nka karisiyumu, ubutare (fer/iron), potasiyumu, manyeziyumu, manganeze, umuringa, fosifore na zenki (zinc).
Ifasha mu kubona cyane cyane butangiye kugoroba. Kubura vitamin A bitera ibibazo byo kubona gacye cyane cyane ahari urumuri rudahagije, kubera ikize cyane kuri iyi vitamini biyiha ubushobozi bwo kurinda ibi bibazo, no kudatakaza ubushobozi bwo kubona uko ugenda ugana mu zabukuru.
Ubushakashatsi bwerekanye ko karoti igabanya igipimo cya cholesterol mu mubiri. Cholesterol nyinshi mu mubiri niyo soko yo kurwara indwara nyinshi z’umutima.
Kubera potasiyumu ibonekamo, izwiho kongera ubunini bw’udutsi dutwara amaraso bityo umuvuduko w’amaraso mu mijyana ukagabanuka. Uku kwiyongera k’udutsi dutwara amaraso mu mubiri bituma umubiri ukora neza bikagabanyiriza stress urwungano rw’umutima.
Karoti kimwe n’izindi mboga zisa oranje zikize kuri fibre, izi nazo zikitabazwa mu kugogora ibiryo neza no gutuma urwungano ngogozi rukora neza, bityo umuntu akituma neza. Fibres ziboneka muri Karoti zinagira uruhare runini mu mikorere myiza y’umutima, kuko ifasha mu isohora rya cholesterol mbi mu mijyana no mu tundi dutsi duto tw’amaraso
Karoti ifasha mu kurwanya kanseri y’amaraso no mu gutuma amaraso akama vuba mu gihe ukomeretse. Karoti ifite ubushobozi bwo kurwanya no kwica mikorobe, bikayiha ubushobozi bwo kongera ubwirinzi bw’umubiri. Ifasha mu kurwanya kanseri zitandukanye nka kanseri ya prostate ifata abagabo, na kanseri y’ibihaha kubera beta-carotene ikungahaye ho; ndetse ikanasha mu gusohora imyanda mu mubiri.
Karoti ituma ugira uruhu rwiza, ikanatuma rutagaragaza gusaza no kwipfunyarika. Amavuta ya karoti akaba yaragenewe koroshya no kurinda uruhu. Ku barwayi ba diyabete, Karoti ziringaniza igipimo cy’isukari kubera intungamubiri ifite zitwa carotenoids na Carotenoids zifasha mu kuringaniza insulin n’isukari umubiri ukoresha.
Ushobora kuyihekenya ari mbisi, iyo ubikoze umaze kurya birinda amenyo n’ishinya, kuyikuramo umutobe wayo ukawunywa, bigirira akamaro inyama zo mu nda nk’amara n’igifu, Kuyikoramo salade (kuyirapa, cyangwa kuyicamo uduce duto) ndetse iyo uyiseye ugashyira ku gisebe bikirinda mikorobi.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.