Amafoto: Abemera Kristu batangiye icyumweru cyo gusabira ubumwe
Mu mugoroba wo kuri uyu wa Kane, tariki ya 18 Mutarama 2024, Abakristu mu madini n'amatorero atandukanye bahuriye mu rusengero rwa Methodiste Libre mu rwego rwo gutangiza icyumweru cyahariwe gusabira ubumwe bw’Abakristu.
Iri koraniro ryitabiriwe n’abakristu ndetse n’abayobozi mu madini anyuranye arimo Itorero Angirikani, ADEPR, Metodisite Libure, Puresipiteriyani, abo muri Kiliziya Gatolika n’abandi.
Mu nyigisho yatanzwe na Myr Visenti Harolimana, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri, yagarutse ku umukristu akwiye kugira.
Ati “Igikenewe si amagambo ahubwo ni ibikorwa bigaragaza urukundo n’impuhwe, ibikorwa bigaragaza ubwitange n’ubutwari. Urukundo rwitanga nk’urw’Umunyasamariya, ni umurage Yezu yasigiye abe. Kuwukumeraho rero, bishimangira ubumwe bw’abemera.”
Yakomeje avuga ko ibyo bikorwa by’urukundo bishimangira ubumwe bw’abemera ari yo mpamvu abemera kristu batagakwiye kurangwa n’amacakubiri.
Ati “Amacakubiri n’intambara z’urudaca biba hagati yacu abemera kristu bikomoka ku isengesho rya rindi ryuzuye uburyarya.”
Yakomeje agira ati “Iyo tuvuga ko dukunda Imana maze tukabura kuri gahunda y’urukundo rugomba gukunda bagenzi bacu tuba turi ababeshyi.”
Yasoje asaba abakristu gukomera ku Isano bafitanye yo kuba abana b’Imana muri Kristu ndetse bakanaba abavandimwe.
Mu izina ry’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda ari nawo utegura iki cyumweru, Mgr. Samuel Kayinamura, Umuyobozi w’Itorero Metodisite Libure ku isi, yavuze ko impamvu yo guteranira hamwe nk’abemera kristu ari ukugira ngo bongere gutekereza ibikwiye gukorwa no kunozwa mu guharanira ubumwe bwabo.
Ati “Dukeneye impuhwe n’ubuntu bw’Imana kugira ngo dustinde amacakubiri no kuranduka icyo ari cyo cyose cyayahembera. Dufatanye rero gusengera hamwe no gushimangira ubumwe dufitanye nk’abemera Kristu.”
Yakomeje ashimira ubuyobozi bw’igihugu cy’u Rwanda bwafashe iyambere mu gushyigikira no kugarura indangagaciro y’ubumwe bw’abanyarwanda. Ati “Niho hakomoka uyu umudendezo n’ibikorwa nk’ibi bya Kiliziya n’andi matorero.”
Ashingiye kuri ibi yaboneyeho gusaba Kiliziya n’andi matorero kurushaho gushyira hamwe. Ati “Tuzirikane ko kwemerana mu budasa ari ingenzi, kubahana ari umusingi w’iterambere kandi byose tubikora mu Rukundo.
Iki cyumweru cyo gusabira ubumwe bw’abemera kristu cyatangiye 1908, bigizwehomo uruhare na Kiliziya n’andi madini atadukanye hirya no hino ku isi, hagamijwe gushyigikirana mu byo bahuriyeho no kubahana mu byo badahuriyeho.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.