Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Barasaba ko kiliziya ya Kristu Umwami i Nyanza yagirwa ahantu hatagatifu hazajya hakorerwa ingendo nyobokamana.

Abakristu ba paruwasi Kristu umwami Nyanza, barasaba ko i Nyanza ku butaka umwami Mutara III Rudahigwa yaturiyeho u Rwanda Kristu umwami w’ijuru n’isi, haba ahantu hatagatifu hazajya hakorerwa ingendo nyobokamana nka Kibeho, Ruhango n’ahandi.

Barasaba ko kiliziya ya Kristu Umwami i Nyanza yagirwa ahantu hatagatifu hazajya hakorerwa ingendo nyobokamana.
Barasaba ko kiliziya ya Kristu Umwami i Nyanza yagirwa ahantu hatagatifu hazajya hakorerwa ingendo nyobokamana.

Mu ijambo rye, Padiri mukuru wa Paruwase ya Nyanza David Rekivuge yasabye Myr ko ku kicaro cya paruwase ya Nyanza ku butaka twaturiweho Kristu umwami nk’abanyarwanda bwakwitwa ubutaka butagatifu , byaba na ngombwa hakajya hakorerwa ingendo nyobokamana byashoboka bukaba ubutaka bwemewe buzajya bukorerwaho ingendo nyobokamana cg se ubukerarugendo bushingiye ku iyobokamana. Bityo uyu muyoboro w’inema z’Imana ,inama nkuru y’abepisikopi yabafunguriye waje wiyongera ku zindi nyinshi zihari twitagatifurizamo nk’abakristu ukazarushaho gushimangira ubukristu mu gihugu cyacu ndetse no mu mahanga kandi bikazabafasha kunga ubumwe muri Yezu Kristu umukiza wacu.

Ibi abihurizaho n’umuyobozi w’umurenge wa Busasamana Bizimana Egide witabiriye ibirori byo kwizihiza umunsi mukuru w’u Rwanda ruturwa Kristu umwami. Yavuze ko nk’abakristu b’I Nyanza bazakomeza gusaba ko paruwase ya Kristu umwami yashyirwa mu hantu nyaburanga hagomba gusurwa.

Myr Jean Bosco Ntagungira yashimiye abakristu ishyaka n’ubwitange bafitiye ingoma ya Kristu ahereye ku bwitabire bw’abaje I Nyanza kwizihiza uyu munsi tuzirikanaho u Rwanda ruturwa Kristu umwami. Yabasabye kureba kure mu bijyanye n’ubu bukerarugendo bushingiye ku iyobokamana batangiye kuvuga abasaba no kuzabinoza neza bafatanyije.

Yagize ati” Ku bijyanye no kuba hano haba ku butaka butagatifu ntabwo ari twe tubigena ariko twashaka uko tuhashyira ibintu bitagatifu , ibikoresho bitagatifu, hakubakwa inzu twagira ntagatifu bitewe n’ibyo twagennye bizajya bihakorerwa , ariko kandi birasaba kubinoza buhoro buhoro kugira ngo Nyanza yacu ikomeze igwize imihigo kandi inogere abayigenda.”

Mu gitabo cyanditswe na Myr Kizito Bahujimihigo wanditse igitabo cyivuga kuri Kristu umwami, Mutara III Rudahigwa watuye u Rwanda Kristu umwami , avuga ko nyuma y’igihugu cya Israel nk’ishyanga Imana yari yihitiyemo, nyuma ya Israel hakurikiyeho u Rwanda. Gutura u Rwanda Kristu umwami ni igikorwa cyo kuyoboka uhoraho wenyine, ni igikorwa cya cyami nk’uko Mutara wa III Rudahigwa yabivuze igihe yifuza ko abantu bose bayoboka uwo mwami ugenga amahanga.

Mu bindi bivugwa ku gikorwa umwami Mutara III R udahigwa yakoze cyo gutura u Rwanda Kristu umwami harimo ko umwami Mutara III yaduhaye isomo rikomeye ryo guca bugufi, kwiyoroshya no kwemera ko turiho ku buntu bw’Imana. Gutura u Rwanda Kristu Umwami ni ukurinda abanyarwanda ingengabitekerezo zinyuranye ziganisha ku bugomeramana. Urugero nko guharanira uburenganzira bwo kutemera Imanan’ibindi binyuranye n’ukwemera kwa gikristu.

Kuri ubu ukigera mu marembo yinjira kuri Paruwase ya Nyanza hashyizwe ishusho ya Bikiramariya yubakiye neza ku buryo bunogeye ijisho, hakurikiraho ubusitani buri hagati y’ishusho ya Bikiramariya n’iya Kristu umwami yahashyizwe mu 1946, kuri ubu iyi shusho irubakiye neza n’uruzitiro rw’ibyuma, iranasakariye nk’uko abakristu babyifuje mu myaka yashize. Ugakomeza winjira muri Kiziliziya nyirizina umwami Mutara III Rudahigwa yaturiyemo isengesho ryegurira Kristu umwami ingoma ye n’abanyarwanda bose, ibyo bikaba byarabereye imbere ya alitari ntagatifu tubona ubu I Nyanza.ibi hamwe n’ibindi abakristu b’iNyanza nibyo bashingiraho basaba ko hajya hakorerwa ingendo nyobokamana hakemezwa nk’ahantu hatagatifu.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose