Bikira Mariya yabonekeye Bernadete i Lourdes mu Bufaransa: Uko ibonekerwa ryatangiye
Ku wa 11 Gashyantare 1858, Bikira Mariya yabonekeye Berenadeta (Bernadette) Subiru(Soubirous) w’imyaka 14; ubwo yari agiye gutashya inkwi hamwe na bagenzi be babiri hafi y’urutare rwa Masabiyeli, ni mu misozi ya Pirene, iherereye mu majyepfo y’u Bufaransa; Bernadete yirabutswe urumuri rutuje mu buvumo bwari buri aho, maze muri urwo rumuri hatungukamo umugore mwiza bihebuje wambaye imyenda yera.
Yari akindikije umushumi w’ubururu, ku birenge bye hari indabo z’amaroza y’umuhondo. Kuri uwo munsi wa mbere Beranadeta abonekerwa, nta jambo Bikira Mariya yamubwiye. Kuva muri uko kwezi kwa Gashyantare, Bikira Mariya yakomeje kumubonekera inshuro 18, kugeza muri Nyakanga 1858.
Ku itariki 25 Gashyantare 1858, nibwo Bikira Mariya yavubuye amazi muri ubwo buvumo, maze ayereka Bernadete wanyweyeho, akarya n’akatsi kari kameze hayi y’iyo soko. Muri ayo mabonekerwa yose, ibonekerwa ryo kuwa 25 Werurwe, niryo ryari agahebuzo, kuko icyo gihe Bikira Mariya yamwiyeretse nk’Umwamikazi Utarasamanywe icyaha (Immaculeé Conception).
Mu ntangiriro, abantu benshi barimo ababyeyi n’abarezi ba Bernadete ntibemeraga ibyo ibonekerwa rye, ariko bagiye babyemera, ndetse iyo yabaga agiye kuganira na Bikira Mariya (uwo yitaga umukobwa mwiza cyagwa wera) abantu baramukurikiraga. Bikira Mariya yahaye Bernadete Subiru ubutumwa bwo gukangurira isi gusenga kandi bagasenga cyane basabira isi, bagakangukira kuvuga isengesho rya Rozari.
Uyu munsi i Lourdes, kimwe n’ i Kibeho mu Rwanda, i Fatima muri Portugal, n’i Guadelupe muri Mexique ni hamwe mu hantu hagateze kuri 20 Kiliziya Gatolika yamaze kwemeza bidasubirwaho ko Bikira Mariya yahabonekeye, igashishikariza abakristu kumva no gushyira mu bikorwa ubutumwa uyu mubyeyi yahatangiye.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.