Bikira Mariya yabonekeye Juan Diego i Guadelupe muri Mexique mu 1531: Incamake y’uko ibonekerwa ryatangiye
I Guadelupe ni hamwe mu hantu Kiliziya Gatolika yemeje ko Bikira Mariya yahabonekeye, akanahatangira ubutumwa, uyu munsi hakaba hakorerwa ingendo nyobokamana n’abavuye mu bihugu byo ku isi. Ni ho hantu hambere ku mugabane w’Amerika Bikira Mariya yabonekeye
Umugabo witwa Diyego, ubwo yigiraga mu Misa ku itariki ya 9 Ukuboza 1531, ageze ku gasozi ka Tepeyake, yumvise ijwi rimeze nk’iririmba ariko rivanze n’urusaku rw’imvura. Nibwo yumvise ijwi rimuhamagarira mu mpinga y’umusozi, maze yitegereje abona ni umugore utagira uko asa, yambaye neza nk’abamikazi b’abatseke (ubwoko bw’abasangwa-butaka bo muri Amerika). Maze ahita amenya ko ari Bikira Mariya.
Ni bwo Bikira Mariya amusabye kujya kubwira Umwepiskopi we ko agomba kubaka Kiliziya kuri uwo musozi, maze Bikira Mariya akazayigaragarizamo urukundo rwe n’impuhwe ze kugira ngo abakize ingorane n’ubujyahabi byari byugarije aka gace. Ariko rero Umwepiskopi ntiyahise yemera ko Diyego yabonekewe na Bikira Mariya, maze amusaba kugaragaza ikimenyetso cyemeza ko Bikira Mariya yamubonekeye koko.
Ubwo Bikira Mariya yategetse Diyego kujya mu mpinga y’umusozi akahasoroma indabo. Icyo gihe cyari igihe cy’izuba ryinshi, nta katsi kamera ku butaka. Maze Diyego ahasanga indabo nyinshi kandi zitoshye arazisoroma yuzuza umwitero we, maze aza kuzereka Umwepiskopi we.
Umwepiskopi n’abo bari kumwe ngo bazibone baratangara cyane kuko cyari igihe cy’izuba. Uretse n’ibyo kandi, bakirambura igishura cya Diyego, umwepiskopi yahise abona ishusho ya Bikira Mariya yishushanyije ku gishura cya Diyego. Maze bose bemera ko Diyego yabonekewe na Bikira Mariya.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.