Centre IBANGA RY’AMAHORO yateguye Amahugurwa ku kubohoka no gukira ibikomere azabera i Cyangugu n’i Kigali
Ubuyobozi bwa Centre Ibanga ry’Amahoro bwateguye amahugurwa afite insanganyamatsiko igira iti “Kubohoka no Gukira Ibikomere”, akazabera i Gihundwe muri Paruwasi ya Cyangugu, muri Paruwasi y’Umuryango Mutagatifu i Kigali no mu kigo cy’Abayezuwiti i Remera ku matariki atandukanye.
Amahugurwa ku kubohoka no gukira ibikomere azayoborwa n’itsinda ry’Abavugabutumwa bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku matariki akurikira: Muri Diyosezi ya Cyangugu, aya mahugurwa azabera muri Santarali ya Gihundwe/Paruwasi Cyangugu kuva tariki 22-24 Kanama 2022; abere muri Shapeli yitiriwe Bikira Mariya Umwamikazi w’Ijuru. Abazayitabira barasabwa kwishyura amafaranga 10.000.
Muri Arkidiyosezi ya Kigali, aya mahugurwa azabera ahantu habiri: Aha mbere ni muri Paruwasi y’Umuryango Mutagatifu (Paroisse Sainte Famille), kuva tariki 25-26 Kanama 2022; no mu kigo cy’Abayezuwiti i Remera (Centre Jesuite Urumuri), kuva tariki 27-28 Kanama 2022. Abazayitabira barasabwa amafaranga 15.000.
Padiri Jean Robert Rubayita, umuyobozi wa Centre IBANGA RY’AMAHORO yatangarije Kinyamateka ko iri tsinda rizahugura abaziyandikisha rigizwe n’Abavugabutumwa 15 bo muri USA; Gahunda bakaba bari barayiteguye mbere y’uko Padiri Ubald Rugirangoga watangije iyi Centre yitaba Imana.
Muri aya mahugurwa, aba bavugabutumwa bazafatanya n’amwe mu matsinda y’abasenga n’imiryango ya Agisiyo Gatolika yo mu Rwanda barimo Abakarisimatike, Kominote ya Emanuweli, Ingoro y’Urukundo, JMC haba i Cyangugu ndetse n’i Kigali, akazitabirwa n’abarenga 500.
Padiri Jean Robert Rubayita yatangarije Kinyamateka ko kwandika abazitabira aya mahugurwa byatangiye mu maparuwasi yose, ababyifuza biyandikisha kwa Padiri mukuru abanda bakiyandikisha kubayobozi mu matsinda y’abakarisimatike, amafaranga yavuzwe hejuru akaba ari azafasha abazitabira amahugurwa kubona ifunguro rya saa sita, bakazishakira irya nimugoroba n’icumbi.
Centre IBANGA RY’AMAHORO igira uruhare mu gufasha benshi kubohoka no gukira ibikomere yashinzwe na Padiri Ubald Rugirangoga witabye Imana mu ntangiro za 2021 nyuma y’igihe kirekire yamaze arwariye Covid -19 muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.