Collège Saint André yasuye ishuri rya Rwanda Coding Academy
Kuri uyu wa kane 21 Ugushyingo 2024, Umunyamabanga w’Ibiro by’Abepiskopi Gatolika bishinzwe uburezi, Padiri Lambert DUSINGIZIMANA ari kumwe n’abanyeshuri ba COLLEGE SAINT ANDRE bagize “ICT & Innovation Club” ndetse na bamwe mu barimu babo bigisha ICT, basuye ikigo cya RwandaCodingAcademy(RCA), giherereye mu karere ka Nyabihu.
Uru ruzinduko rwari rugamije kureba uko imyigishirize y’ikoranabuhanga muri RCA ikorwa. Kumenya icyo andi mashuri yakwigira kuri RCA. Ibisabwa mu by’ukuri kugira ngo umwana ajye kwiga muri RCA; Uko abanyeshuri b’aho babayeho; n’ibindi byafasha mu guhitamo igihe cyo kujya mu mwaka wa kane(S4) byitwa “career guidance”.
Uru rugendo kandi rwabaye umwanyaa wo kwigiranaho hagati y'Abanyeshuri ba Collège Saint André n'aba RCA.
Mu byifuzo byavuye muri uru ruzinduko ni uko ingendoshuri nk’izi zagera no ku bindi byiciro by’abanyeshuri ndetse n’abarimu mu rwego rwo kurera “umwana ushoboye kandi ushobotse” nk'uko biri mu ntego z'Uburezi Gatolika!
Collège Saint André ni Ishuri rya Arikidiyosezi ya Kigali riherereye muri Paruwasi ya Nyamirambo. Akaba ari ishuri ry'ikitegererezo ricumbikira abanyeshuri, rigira uruhare mu kurera abanyabwenge b'intangaruagero mu mashami atandukanye arimo n'ikoranabuhanga.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.