Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Diyosezi ya Kabgayi igiye gushyiraho ishuri ry’ukwemera

Ubwo yafunguraga amahugurwa y’iminsi ibiri y’abakateshisiti, Myr Balthazar Ntivuguruzwa, Umwepisikopi wa Diyosezi ya Kabgayi yakomoje ku mushinga wo gushyiraho ishuri ry’ukwemera muri iyi Diyosezi.

Diyosezi ya Kabgayi igiye gushyiraho ishuri ry’ukwemera
Diyosezi ya Kabgayi igiye gushyiraho ishuri ry’ukwemera

Aya mahugurwa yabereye i Kabgayi kuva tariki ya 15 Ugushyingo 2023 yitabiriwe n’abakateshisiti 50.

Myr Ntivuguruzwa mu ijambo rye rifungura aya mahugurwa yabwiye abakateshisiti ko hari gutegurwa umushinga wo gushyiraho ishuri ry’ukwemera kandi ko bagomba kugira umwanya wa mbere muri iyi gahunda.

Yagize ati “Muri Diyosezi ya Kabgayi, umukateshisiti agomba kuba ku isonga, agomba kugira umwanya w’ibanze. Mwumvise ko imwe mu ngingo tuzagenderaho mu iyogezabutumwa muri Diyosezi yacu ya Kabgayi harimo ikintu kitwa amahugurwa no guhugura abakristu mu kwemera kwabo. Mwumvise ko hari umushinga wo gushyiraho ishuri ry’ukwemera, ndetse ryaranatangiye kuko hamaze gushyirwaho umupadiri ushinzwe kugenda areba ukuntu yategura amahugurwa mu byiciro byinshi binyuranye bigize abakristu ba Diyosezi ya Kabgayi."

Yakomeje agira ati “Iyo umuntu ageze ku ishuri ry’ukwemera ugatangira kuvuga ibyiciro by’abakristu bagomba guhugurwa, aba mbere ni abakateshisiti kubera umwanya mufite mu iyogezabutumwa.”

Mu gihe benshi bibaza aho ishuri ry’ukwemera rizaba riri n’uko rizaba rimeze, Myr Ntivuguruzwa yakomeje ababwira ko ishuri ry’ukwemera atari amazu yanditseho ngo ishuri ry’ukwemera.

Ati “Muribaza uko ishuri ry’ukwemera rizaba rimeze, n’aho rizaba riri? Nababwira ko ishuri ry’ukwemera atari ahantu, si amazu yanditseho ngo ishuri ry’ukwemera, icya mbere ni ibyo bikorwa bikorwa, ni imishinga n’imigambi biturimo, ni amahugurwa azahabwa abakristu mu buzima bwabo bwa buri munsi, ni inyigisho zinyuranye, ni ibikoresho n’imfashanyigisho zizandikwa zigahabwa abakristu kugira ngo zibafashe mu buzima bwabo bwa buri munsi.”

Myr Ntivuguruzwa yakomeje ashishikariza abakateshisiti kuzagira uruhare rukomeye gushaka ahantu haboneye ku rwego rwa za Doyenne, abakristu bashobora guhurira muri uwo murongo wo kwihugura.

Yabasabye kandi kuzagira uruhare rukomeye mu kurushaho kunoza neza uyu mushinga w’ishuri ry’ukwemera, kwitabira amahugurwa no kuzafasha abakristu kugana amahugurwa kugira ngo bakomeze bakomere mu kwemera.

Abakateshisiti bahagarariye abandi muri

Diyosezi ya Kabgayi bakiranye ibyishimo uyu mushinga ndetse bavuga ko biteguye gukomeza gukora ubutumwa kandi neza nk’uko babyiyemeje.

Gushyiraho ishuri ry’ukwemera biri mu ngingo ya kabiri, mu ngingo zirindwi umwepisikopi wa Diyosezi ya Kabgayi azubakiraho ubutumwa yahawe.

Ingingo zirindwi Myr Balthazar Ntivuguruzwa azubakiraho ubutumwa ni: Ubuzima n’ubutumwa bw’abapadiri, Gushyiraho ishuri ry’ukwemera, Guha imbaraga imiryango remezo, Kunoza imicungire y’umutungo ku nzego zigize umuryango w’Imana, Uburezi n’uburere by’abana n’urubyiruko, Ingo z’abashakanye n’iyogezabutumwa no Kugendera hamwe n’ubufatanye muri byose.

Ubutumwa bujyanye n’Ishuri ry’ukwemera no gukurikirana imikorere yaryo bwahawe Padiri Alexandre Uwizeye nyuma y’uko avuye kuba padiri mukuru wa paruwase ya Kigoma.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose