Diyosezi ya Kabgayi ikomeje ibigwi mu guteza imbere uburezi
Diyosezi ya Kabgayi irishimira amashuri mashya ikomeje kunguka ikanashimira amashuri yayo uko akomeje kuba indashyikirwa mu nzego zitandukanye z’ubumenyi, uburere n’umuco.
Mu gikorwa cyo gusoza icyumweru cy’uburezi Gatolika, cyo kwa 20 Gicurasi 2022, Padiri Germain Habimana, Ushinzwe amashuri Gatolika muri diyosezi ya Kabgayi yagaragaje uko diyosezi ikomeje kunguka amashuri mashya mu rwego rwo gukomeza guteza imbere uburezi.
Mu mashuri mashya iyi diyosezi yungutse mu mwaka wa 2021 harimo: Saint Bernard TVET Mugina, Saint Stanslas Ruyenzi iri ahahoze ISETAR Runda, ECOSE Musambira na CEFOPAK ishuri rya mbere mu Rwanda ritanga ubumenyi ku buhinzi n'ubworozi bitabangamira urusobe rw'ibinyabuzima, riherereye I Kabgayi.
Aya mashuri mashya aje asanga andi Kabgayi yari isanganywe ubu ikaba igize ibigo by'amashuri 400 byigamo abanyeshuri 195,680. Muri byo harimo:Amashuri y'Incuke 191 n'abanyeshuri 13,507; Abanza 102 n'abanyeshuri 130,476; Ayisumbuye y'Uburezi bw'Ibanzi 86 n'abanyeshur 42,018; Ayisumbuye acumbikira abana 21 n'abanyeshuri 9,679. Aya mashuri yose akaba ari mu byiciro by’amashuri Kiliziya ifatanya na Leta ku bw’amasezerano n’amashuri yigenga.
Uretse umubare w’amashuri diyosezi ya Kabgayi ishimira amashuri yayo uko akomeza kugaragaza ikinyuranyo mu marushanwa atandukanye bitabira ari na byo bitera iyi diyosezi imbaraga zo gukomeza kwitangira uburezi.
Mu Ijambo rye Padiri ushinzwe amashuri Gatolika muri diyosezi ya Kabgayi yashimiye ibigo by’amashuri byahesheje ishema Kabgayi muri 2021, birimo Ecole Primaire Saint Andre Gitarama, Ecole des Sciences Byimana na GSNLourdes yo mu Byimana, bikaba byaraje mu myanya 10 ya mbere mu gihugu mu bizamini bya Leta bisoza amashuri by’umwaka wa 2021. Mu marushanwa y’umuco itorero rya Ecole Primaire Saint Andre Gitarama n’irya Ecole Sainte Bernadette Kamonyi zatwaye umwanya wa mbere mu gihugu mu byiciro by’amashuri abanza n’ayisumbuye. Naho Mu marushanwa ya “Science”, mu banyeshuri 13 batsinze 6 ni abo muri Ecole des Sciences Byimana, bakazanahagararira u Rwanda mu mahanga muri aya marushanwa.
Kubera iyi myitwarire myiza, aya mashuri kimwe n’andi akomeje kugaragaza umwete mu kunoza ireme ry’uburezi yahawe ishimwe, mu rwego rwo gukomeza gushyigikira ibyo akora ngo babere na bagenzi babo urugero.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.