Diyosezi ya Kabgayi yashyikirije Umusaraba wa Forumu Arikidiyosezi ya Kigali
Ku munsi wa kabiri wa Forumu ya 20 y'urubyiruko gatolika irimo kubera I Kigali, mu byishimo byinshi urubyiruko rwa Kabgayi rwashyikirije urwa Kigali umusaraba wa Forumu umaze umwaka muri iyi Diyosezi.
Ni igikorwa cyabimburiye gahunda y'uyu munsi wa kabiri wa Forumu irimo kubera I Kigali. Urubyiruko rwa Kabgayi na Morali nyinshi rwatambagije umusaraba runyuze mu muhanda wo hepfo ya kiliziya ya paruwasi Regina Pacis bazenguruka bagana ku muryango mukuru aho bakiriwe na Arikidiyosezi ya Kigali.
Nyiricyubahiro Antoine Karidinali Kambanda, Arikiyepiskopi wa Kigali ni we wakiriye umusaraba awushyikirijwe na Myr Papias Musengamana, mu izina rya Diyosezi ya Kabgayi na Komisiyo y'urubyiruko ayobora.
Nyuma yo kwakira umusaraba urubyiruko rw'Arikidiyosezi ya Kigali rwatambagije umusaraba rugana imbere ya Alteri aho wari wateganyirijwe hakurikiraho igikorwa cyo kuwuramya ku rubyiruko n'abihayimana bitabitiye igikorwa cyo gutangiza Forumu.
Umusaraba wa Forumu wageze muri Arikidiyosezi ya Kigali kuwa 23 Kanama 2023. Nyuma yo kuwakira urubyiruko rukaba ruzawutambagiza hose nk'ikimenyetso cy'amizero rukesha Kristu wazutse.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.