Diyosezi ya Nyundo ivuga ko habayeho ubushake bimwe mu bibazo bibangamiye ireme ry'uburezi byabonerwa umuti
Mu nama z'uburezi gatolika zabereye mu maparuwasi ya Kora, Kabaya, Rususa, Kavumu na Gisenyi, abayobozi b'amashuri n'abapadiri bakuru b'amaparuwasi biyemeje gushyiraho uruhare rwabo mu rwego rwo gushakira umuti ibibazo bibangamiye ireme ry'uburezi mu mashuri Gatolika.
Muri izi nama zabereye ku rwego rw'amadoyene no ku bigo by'amashuri mu rwego rwo kwihera ijisho imibereho y'amashuri, abayobozi b'amashuri n'abapadiri bakuru b'amaparuwasi baganiriye ku ngingo zitandukanye zireba iterambere ry'uburezi Gatolika banafata ingamba zo gukomeza gutuma amashuri gatolika aba indashyikirwa mu burezi bufite ireme.
Mu ngingo zaganiriweho muri izi nama harimo kurebera hamwe inzitizi zibangamiye ireme ry'uburezi n'icyakorwa ngo ziveho. Haganiriwe kandi ku bikorwa byo gusoza Icyumweru cy'uburezi Gatolika, ku ruhare rw'isomo ry'iyobokamana mu burezi n'izindi ngingo zitandukanye.
Abayobozi b'amashuri Gatolika muri Diyosezi ya Nyundo zone ya Gisenyi, bagarutse ku bibazo bitandukanye bikomeje kuba inzitizi y'ireme ry'uburezi hirya no hino mu maparuwasi. Muri ibyo bibazo harimo ubushake buke bwo kwiga ku bana n'ababyeyi batita ku myigira y'abana babo ahubwo bagatwarwa n'imirimo itandukanye irimo ubuhinzi n'ubworozi, ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro, uburobyi n'ubucuruzi n'ibindi.
Iki kibazo cy'ubushake buke bwo kwiga cyagaragajwe nk'imwe mu nzitizi y'ibanze inashingiraho ibindi bibabazo byinshi biza nk'inkurikizi zabyo.
Uretse ikibazo cyo kudaha agaciro uburezi. Abayobozi n'abapadiri banagarutse ku bibazo bitandukanye bikomeje kugaragara mu barimu birimo: kuba muri iki gihe hari abarimu batize uburezi abandi bakaba bagaragaza ubushobozi buke; kuba ishyirwa mu myanya y'abarimi ritinda ndetse n'igihe umwarimu agize ikibaozo gituma ahagarika akazi by'igihe gito kumusimbura by'agateganyo bikaba bigoranye. Bagarutse kandi ku barimu bagira umwete muke mu kazi, abandi bagakora birendra amafaranga aho kwita ku bana n'ibindi.
Ahereye ku bayobozi b'amashuri ubwabo n'ubufatanye bwabo n'abapadiri, Padiri Leonida Ngomanziza, ushinzwe amashuri muri Diyosezi ya Nyundo, Zone ya Gisenyi, yasabye abayobozi b'amashuri kuba ku mashuri mu rwego rwo gukurikira ibibazo byose biri ku mashuri no kubishakora umuti. Yasabye kandi abayobozi b'amashuri gukorana neza n'abapadiri kuko bafatanyije hati byinshi byakemuka. Mu rwego rw'ubufatanye hagati y'amaparuwasi n'amashuri padiri Leonidas yasabye ko nibura rimwe mu mwaka padiri mukuru wa paruwasi yajya ahuza abarimu bose bo mu mashuri gatolika bakorera muri paruwasi mu rwego rwo kwisuzuma no gufata ingamba.
Ibi bibazo bigaragara mu barimu iyo byihuje n'iby'ababyeyi ndetse n'ibiterwa n'izindi mpande nk'umunyeshuri ubwe inzego za Leta n'abandi bafatanyabikorwa mu burezi bidindiza bikomeye uburezi akaba ndetse binafatwa nk'intandaro y'idindira ry'ireme ry'uburezi rikomeje kugaragara hirya no hino mu burezi.
Izi nama kandi zafashe n'izindi ngamba zitandukanye zirimo guha umwanya w'ibanze isomo ry'iyobokamana, mu rwego rwo gukemura ibibazo bishingiye ku marangamutima byaba bituma abana bagaragaza ubushake buke mu kwiga. Nk'uko padiri Leonidas yabisabye, Isomo ry'iyobokamana rikaba rigomba kwigishwa amasaha abiri mu cyumweru, rigashyira ku masaha abereye kandi rigahabwa abarimu barikwiye kandi bake kugira ngo bizorohe kubahugura.
Mu rwego rwo guhangana n'ibi bibazo abapadiri n'abayobozi b'amashuri muri Diyosezi ya Nyundo bagaragaje ko habayeho ubushake n'ubufatanye bw'inzego zitandukanye zirebwa n'uburezi ntacyatuma izi nzitizi zikurwahom
Muri uyu mwaka wihariye Kiliziya Gatolika yahariye kwita ku burezi mu mashuri, diyosezi ya Nyundo ivuga ko n'ubwo hari ibibazo byinshi mu burezi abantu batagombye guterera iyo ahubwo bagafatanya gushakira hamwe ingamba zatuma ibyo bibazo byagenda bibonerwa umuti. Ibi akaba ari na byo bizakomeza kugatukwaho ahaba muri gahunda zo gusoza icyumweru cy'uburezi gatolika mu nzego zitandukanye, gahunda y'umwiherero w'abayobozi b'amashuri gayolika ku rwego rwa Diyosezi urimo gutegurwa muri Kanama 2023. N'izindi gahunda zizakomeza gushyirwaho hirya no hino harimo na gahunda y'amahugurwa y'abarezi by'umwihayiko mu ndimi n'ikoranabuhanga mu rwego rwo kubongerera ubumenyi.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.