Diyosezi ya Ruhengeri yamurikiye urubyiruko urwibutso rwa Carlo ACUTIS irusaba kumwigiraho gukoresha neza itumanaho
Kuri uyu wa 23 Ugushyingo 2025, Paruwasi ya Nyakinama, Diyosezi ya Ruhengeri yamuritse urwibutso rwa Mutagatifu Carlo ACUTIS isaba ko rwamwigana gukoresha neza ikoranabuhanga rigezweho bakaryifashisha mu kogeza Ivanjili aho kubashora mu bibonona.
Umuhango wo gutaha iyi shusho wabereye mu birori bya Kristu Umwami, byahujwe n'umunsi w'urubyiruko, na Yubile mu rwego rw'itumanaho muri Diyosezi ya Ruhengeri.
Mu butumwa yagejeje ku rubyiruko, Myr Visenti Harolimana, yasabye abana n'urubyiruko kwigana urugero rwa Mutagatifu Carlo ACUTIS umutagatifu wo muri iki gihe na bo barimo cy'iterambere mu ikoranabuhanga mu itumanaho.
Yagize ati"Bana, rubyiruko, namwe mwaba abatagatifu. Mwaba abatagatifu nka Carlo ACUTIS washyizwe mu rwego rw'abatagatifu muri Nzeri uyu mwaka na Papa Leon XIV."
Yakomeje avuga ko ACUTIS yaranzwe no gukunda Ukarisitiya no kwamamaza ibitangaza byayo ndetse no gukunda umubyeyi Bikira Mariya. Yavuze ko yifashishije imbuga nkoranyambaga, yatanze ubuhamya bukomeye bw'ukwemera kandi abikora kuva akiri muto. Dore ko yanitabye Imana ku myaka 15 gusa.
Myr Harolimana yasabye urubyiruko kwigana uyu mutagatifu gukoresha neza interineti n'imbuga nkoranyambaga bakabikoresha bamamaza Ivanjili aho kurikoresha mu bibasenya.
Ibirori bya Yubile y'Itangazamakuru byitabiriwe n'abayobozi batandukanye barimo Mugabowagahunde Maurice, Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.