Dusabire Kiliziya kuba Umuryango w’ikaze ku bantu bose -Papa Fransisiko
Mu cyifuzo cya Papa Fransisiko cy’ukwezi k’ Ukwakira 2022, Papa Fransisiko aragira ati “Dusabire Kiliziya kugira ngo mu gukomera ku ivanjili no ku butwari bwo kuyamamaza , ihore iteka ari ahantu h’ubufatanye ubuvandimwe n’ikaze ku bantu bose, maze abayigize barusheho kugendera hamwe no gusenyera umugozi umwe.”
Mu nkuru mu mashusho(video) yatangajwe kuri uyu wa mbere tariki 3 Ukwakira 2022, Papa Fransisiko arasaba abakristu gatolika ku isi gusabira Kiliziya ngo ihore ari umuryango ubereye bose kandi wakira bose.
Ashingiye ku nsanganyamatsiko ya sinodi y’abepiskopi 2023, papa Fransisiko avuga ko nk’uko ijambo risobanura kugendera hamwe mufite icyerekezo kimwe; abagize Kiliziya Gatolika nabo bagomba kugendera hamwe bayobowe na Roho Mutagatifu.
Avuga ko icyo Imana ishaka kuri Kiliziya muri iki kinyagihumbi cya gatatu ari uko Kiliziya yibuka ko ari umuryango uri mu rugendo, kandi ko urwo rugendo rugomba gukorerwa hamwe.
Papa Fransisiko avuga ko Kiliziya Gatolika isabwa kubayeho muri ubu buryo, abayigize bakamenya ko kumva neza atari ugutega amatwi gusa, ahubwo ari ukumvana bamwe ku bandi mu budasa bwabo, ndetse bakanakingurira imiryango n’abandi batari abo muri Kiliziya.
Akomeza avuga ko muri uru rugendo nk’abashize hamwe, atari umwanya wo gukusanya ibitekerezo gusa cyangwa gukora nk’inteko ishinga amategeko, cyangwa gutara amakuru; ahubwo ari umwanya wo gutega amatwi Roho Mutagatifu mu isengesho. Akavuga ko ahatari isengesho sinodi idashoboka.
Papa Fransisiko avuga ko sinodi ari andi mahirwe abakristu bagomba gufatirana kugira ngo ube umwanya wo kubaka Kiliziya yegera abantu nk’uko Imana isanzwe ibikora; ikegera abantu maze ikaba hafi yabo. Akishimira ko magingo aya Kiliziya Gatolika yatangiye urwo rugendo rwo kugendera hamwe mu gutega amatwi neza kandi rugikomeza.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.