Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Gushaka guhinyuza Imana, bireze muri iki gihe-Kardinali Kambanda mu gitaramo cya Noheli

Ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru, tariki ya 24 Ukuboza 2023, Mu Misa y’Igitaramo cya Noheli, Antoni Kardinali Kambanda, Arkiyepiskopi wa Kigali yasabye abakristu kwirinda kugendera mu kigare cy’abantu bagambiriye guhinyuza Imana.

Gushaka guhinyuza Imana, bireze muri iki gihe-Kardinali Kambanda mu gitaramo cya Noheli
Gushaka guhinyuza Imana, bireze muri iki gihe-Kardinali Kambanda mu gitaramo cya Noheli

Ibi yabigarutseho mu nyigisho yatangiye kuri Katederali yaragijwe mutagatifu Mikayile.

Muri iyi misa yari yitabiriwe n’abantu benshi batandukanye [dore ko benshi bari bicaye hanze kubera imyanya yari yabaye mike imbere kiliziya] Kardinali Kambanda yavuze ko muri iki gihe hari benshi bashaka guhinyuza Imana ndetse n’abatifuza ko izina rya Kiristu rigaragara.

Agaruka ku gisobanuro cya Noheli yagize ati “Bavandimwe mu bintu biranga Noheli ni urumuri. Igisobanuro cy’imitako ya Noheli ni urumuri rwa Yezu wavutse”

Kardinali Kambanda yavuze ko abantu basigaye bataka amatara y’urumuri rwa Noheli ariko bakirinda kwandikaho ngo Noheli Nziza, ibintu yagereranyije nko kutifuza ko izina rya Kiristu rigaragara.

Ati “Turashimira ubuyobozi bw’umujyi wacu, hose ni amatara ya Noheli yaka, urumuri rw’inyenyeri ya Noheli yaka. Ariko njya nibaza iyo witegereje ugenda ubona hari aho batagishyiraho Noheli nziza. Ngira ngo abitegereza mujya mubibona hari aho batakibishyiraho bakabisimbuza Iminsi mikuru myiza. Nkeka ko hariho ikintu cyo kudashaka ko izina rya Kristu rigaragara kandi ariwo mutima wa Noheli, Kristu niwe rumuri.”

Yakomeje avuga ko ari ibikorwa bigamije guhinyuza Imana ndetse anabihuza n’impaka zimaze iminsi ku guha umugisha ababana bahuje igitsinda aho yasabye abakristu gusengera Kiliziya kuko yugarijwe.

Ati “Ni ibintu tubona muri iki gihe, gushaka guhinyuza Imana, tugomba kwitonda ntitugendere mu kigare, hari ikintu cyo gushaka guhinyuza Imana, bireze muri iki gihe. Mwabonye impaka ziriho muri iyi minsi, abantu babana bahuje igitsina, umugabo akavuga ati nzashaka undi mugabo, umugore ati nzashaka undi mugore, ndetse bagashaka kuyobya Kiliziya ngo ibemerere guhabwa umugisha nk’urugo, ariko urugo rugizwe n’umugabo n’umugore bakundana, bunze ubumwe kandi ubumwe bw’indatana ndetse bagamije kubyara.”

Akomeza agira ati “Kiliziya rero turgarijwe, ni ugusenga, Bikira Mariya i Kibeho yaratuburiye ati “mwicuze, mwicuze, isi imeze nabi; musenge nta buryarya kandi musabire cyane Kiliziya, kuko ubuhakanyi buzaza bwiyoberanyije”, usange bwaratwinjiriye.”

Kardinali Kambanda yakomeje asaba ababyeyi kurera neza abana babo kandi bashishikaye. Ati “Mubatoze gukunda no kubaha Imana. Mumenye ibyo birirwamo, aho biga, mu mbuga nkoranyambaga n’ahandi.”

Yanabwiye abakristu muri rusange ati “Tugendere mu rumuri rwa Yezu. Kuko Umuntu uri mu mwijima ntabwo abasha kumenya agaciro k’ibintu bimukikije. Umuntu wese ubonye uramwikanga ndetse ukaba wanamuhitana ugira ngo ni umwanzi wawe kubera umwijima, wabona urumuri ugasanga ni umuvandimwe.”

Yasoje yifuriza abakristu bose Noheli nziza. Ati “Bavandimwe mwese musangire Inkuru nziza ya Noheli mu ngo zanyu, mubaturanyi banyu, mukomeze abihebye n’abafite ibibazo binyuranye, mubahumuriza ko Kristu umukiza watuvukiye, mubasangize ku nkuru nziza y’amizero kuko Imana idukunda byahebuje, yo yaduhaye n’umwana wayo ngo abane natwe ni iki kindi itadukorera.Mugire noheli nziza kandi muyisangire kivandimwe.”

Noheli niwo munsi mukuru ukomeye kuko amateka y’isi agizwe n’ibice bibiri. Igice cya mbere ya Noheli, mbere y’ivuka rya Yezu n’igice cya kabiri cya nyuma ya Yezu.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose