Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Hagiye gushyirwaho ikigo cyo gutegura Abanyafurika bazajya kwigisha Ivanjili i Burayi

Nyriricyubahiro Antoni Karidinali Kambanda yatangaje ko Kiliziya yo muri Afurika no mu Burayi bagiye gufatanya gutegura Abanyafurika bazajya kwigisha Ivanjili i Burayi.

Hagiye gushyirwaho ikigo cyo gutegura Abanyafurika bazajya kwigisha Ivanjili i Burayi
Hagiye gushyirwaho ikigo cyo gutegura Abanyafurika bazajya kwigisha Ivanjili i Burayi

Karidinali Kambanda wakiriwe n'Inama y'Abepiskopi mu Bufaransa kuri uyu wa Gatatu yatangarije Pacis Tv ko yakiriwe mu rwego rwo kurebera hamwe uko hakubakwa ubufatanye hagati ya Kiliziya zombi bushingiye kuguhahana Abamisiyoneri.

Yagize ati"Nyuma y'aho Perezida w'Inama y'Abepiskopi mu Bufaransa asuye u Rwanda, yifuje ko twaganira uko twatangira kohereza abogezabutumwa i Burayi mu rwego rw'ubufatanye bwa za Kiliziya."

Ati"Turashaka gushyiraho ikigo, kugira ngo mu rwego rw'ubufatanye tujye dufatanya gutegura abogezabutumwa bajya i Burayi."

Karidinali Kambanda akomeza avuga ko hifujwe ko mu rwego rw'ubufatanye hagati ya za Kiliziya, haganirwa ku buryo bwo gutegura abogezabutumwa bajya i Burayi, aho kugira ngo bikorwe n'ibihugu na za Diyosezi zo muri Afurika gusa.

Nk'uko akomeza abisobanura iki kigo kizafasha abapadiri kumenya imico, n'imyumvire n'imiterere y'ubuzima bw'i Burayi kugira ngo bazashobore gusohoza neza ubutumwa bwabo.

N'ubwo Umugabane w'u Burayi ari wo wafashije Afurika kwakira urumuri rw'Ivanjili, kuri ubu ubukristu bumaze gukendera ndetse n'Abasaserdoti n'Abiyeguriyimana bakaba ari bakeya.Iki kigo kizaba kiri ku rwego rw'Afurika kikazafasha kongera kugarura urumuri rw'Ivanjili ku mugabane w'u Burayi.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose