Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Hari ibyo ushobora kwigisha cyangwa kubuza umwana ukamwangiza utabizi, Padiri Fidele Dushimimana

Padiri Fidele Dushimimana, umuyobozi wungirije wa ICK ushinzwe amasomo n'ubushakashatsi, mu kiganiro yagejeje ku bayobozi b'amashuri bari mu mwiherero w'iminsi itatu i Kabgayi kuri uyu wa 23 Nzeri 2022, yibukije abayobozi b'amashuri ko ari ngombwa kumenya imiterere y'umwana kugira ngo ubashe kumufasha neza no kumwitaho.

Hari ibyo ushobora kwigisha cyangwa kubuza umwana ukamwangiza utabizi, Padiri Fidele Dushimimana
Hari ibyo ushobora kwigisha cyangwa kubuza umwana ukamwangiza utabizi, Padiri Fidele Dushimimana

Ibi yabigaragaje mu kiganiro ku mikurire y'umwana mu gihagararo, mu bwenge, mu myitwarire no mu mibanire ye n'abandi yabagejejeho ashingiye ku bushakashatse yakoze bukubiye mu gitabo yise "Kura Ujye Ejuru".

Muri iki kiganiro padiri Fidele yibukije ko umwarimu ari nk'umubumbyi kandi ko akoze akazi ke uko bikwiye afite ubushobozi bwo kubumba umwana akamugira mwiza cyangwa akaba yanamugira mubi igihe atamwitayeho uko bikwiye.

Agendeye ku biranga umwana mu bihe bitandukanye by'ubuzima bwe Padiri Fidele yagaragarije abayobozi ibyo bashobora gukora bikaba byadidiza umwana nyamara bo bibwira ko barimo kumugirira akamaro.

Muri byo yagarutse nko kuba umuntu yakwigisha umwana mu rurimi rw'amahanga mu myaka yo mu kigero cy'incuke; kuba umubyeyi cyangwa umurezi yabuza umwana muto gukubagana igihe ubwonko bwe burimo kwaguka no kuba umurezi yakwanga ingimbi cyangwa umwangavu bitewe n'imyitwarire ye aho kumuba hafi no kumwitaho.

Padiri Fidele Dushimimana, yasabye abayobozi b'amashuri kumenya kwita ku bana kuva mu mashuri y'inshuke n'amashuri abanza kuko iby'ingenzi byubaka umuntu byaguka kandi bikiyubaka muri icyo kigero cy'ubuzima.

Uretse ikiganiro ku miterere y'umwana, kuri uyu munsi wa mbere w'umwiherero w'abayobozi b'amashuri Gatolika ya Diyosezi ya Kabgayi, abayobozi bahawe ikiganiro na Padiri Kayisabe Vedaste,umuyobozi wa Seminari Nkuru ya Kabgayi aho yagarutse ku bikomere, ingaruka zabyo n'uko byavurwa.

Padiri Kayisabe yabwiye abayobozi ko ari ngombwa cyane kumenya neza igikomere ndetse n'icyagiteye kuko ari bwo haba hashobora kuboneka n'uburyo bwo kukivura.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose