Ibigwi bya Paruwasi ya ZAZA yizihije isabukuru y’imyaka 122 imaze ishinzwe
Mu gitambo cy’Ukaristiya cyaturiwe muri Kiliziya ya Paruwasi ya Zaza, ku wa kabiri tariki 1 Ugushyingo 2022 abakristu b’iyi paruwasi bagaragarije Nyiricyubahiro Antoni Karidinali Kambanda Arkiyepiskopi wa Kigali akaba n’umuyobozi wa Diyosezi ya Kibungo ishyaka bagiriye Kiliziya Gatolika mu myaka 122 ishize, uwo murage bakaba bakiwukomeyeho.
Muri iki gitambo cy’Ukaristiya, Karidinali Kambanda yahaye kandi ubutumwa abagabuzi b’ingoboka bashinzwe gutanga Isakaramentu ry’Ukarisitiya mu gihe Umusaseridoti atabonetse, anaha umugisha bamwe mu bakristu bizihije yubile y’imyaka inyuranye bamaze bahanye Isakaramentu ry’Ugushyingirwa n’abahawe irya Batisimu.
Paruwasi ya Zaza yashinzwe tariki ya 1 Ugushyingo 1900 bigizwemo uruhare na Musenyeri Hilt na bagenzi be.iba paruwasi gatolika ya kabiri yashinzwe mu Rwanda nyuma ya paruwasi ya Save
Amateka y’iyi Paruwasi agaragaza ko abamisiyoneri b’abera baje, bageze i Zaza uwo munsi imvura iragwa ariko hakaba hari harateye amapfa, bituma bavuga ko iyo mvura ari umugisha, iba imbarutso yo kuhashima, bahashinga ihema, bahashyira bahubaka Misiyoni ya Zaza.
Hari tariki 1 Ugushyingo 1900; bayitirira Bikira Mariya Umwamikazi w’Abatagatifu bose. Ahari hubatswe iryo hema uyu munsi hakaba hubatswe Shapeli igenewe ishengerera ritagatifu rihora.
Kuva ubwo batangiye kwiyegereza abaturage batyo gusa ngo n’abaturage bishimiye abo bazungu kuko bageze iwabo imvura ikagwa, bituma babagereranya n’ abanyamugisha. Bivugwa ko abatangiye kuza kuri iryo hema basanga abo ba misiyoneri, bari abana bato, ariko bitewe nuko bagendaga babaha impano zitandukanye ndetse babaha n’inyigisho, n’abantu bakuru batangiye kubagana ndetse bayoboka n’ubukirisitu vuba.
Guhera icyo gihe rero, Zaza yagiye igira amateka akomeye muri Kiliziya Gatolika kuko n’umukirisitu wabatijwe bwa mbere mu Rwanda ari uwo muri iyi paruwasi witwa Elizabeth Nyirambeba hari ku itariki 25 Ukuboza 1902, n’Umupadiri wa mbere kavukire w’Umunyarwanda avuka i Zaza, uwo ni Padiri Gafuku Balthazar wabuhawe mu mwaka 1917.
Paruwasi ya Zaza yakomeje kuba igicumbi cy’ubukristu mu Rwanda, abayivukamo bakomeza kuza ku isonga mu kuba inkingi zikomeza ukwemera gatolika, dore ko n’umwepiskopi wa mbere w’Umunyarwanda avuka muri iyi paruwasi, uwo ni Musenyeri Aloys Bigirumwami, wabaye Umwepiskopi wa mbere w’umwirabura mu karere ka Afurika y’ibiyaga bigari.
Mu mabonekerwa y’i Kibeho yatangiye mu 1981, umubonekerwa wa mbere mu bakobwa batatu bemejwe na Kiliziya ko babonekewe na Bikira Mariya i Kibeho, Alphonsine Mumureke avuka muri Paruwasi ya Zaza.
Paruwasi ya Zaza kandi yagiye igira n’ibindi bikorwa bitandukanye bwa mbere mu Rwanda, twavuga nk’ivuriro rya mbere ryabayeho ryari ryujuje ibisabwa ni Ikigo nderabuzima cy’ia Zaza. Icyo kigo nderabuzima cyashinzwe mu mwaka w’ 1928, hari kandi n’ikigo cy’ amashuri cyabayeho bwa mbere cyitwaga Urwunge rw’Amashuri rwa Zaza (Groupe Scloraire Zaza) ubu kikaba cyitwa TTC Zaza.
Musenyeri Filipo Rukamba Umwepiskopi wa Butare, akaba na Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda na we avuka muri Paruwasi ya Zaza.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.